skol

RIB iri gukora iperereza kuri Yampano n’umukunzi we kubera mashusho yabo y’urukozasoni

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Yampano n’umukunzi we nabo bari gukorwaho iperereza ngo harebwe niba nta ruhare bagize mu gusakaza amashusho yabo bari gutera akabariro.

Dr. Murangira yavuze ko mu gihe iperereza ryasanga hari uruhare babigizemo nta kabuza nabo amategeko yabakurikirana.

Ati “Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize mu kuba aya mashusho yaragiye hanze, igihe byagaragara ko yabigizemo uruhare we n’uwo bari kumwe bazakurikiranwa.”

Ku rundi ruhande, Dr. Murangira yavuze ko RIB iri gukurikiza itegeko uko ryanditse aho kurigenekereza bitewe n’uko buri wese abitekereza.

Ati “RIB ikurikiza itegeko uko riri, ntabwo irikurikiza uko ryagombye kuba rimeze bishingiye n’ibyo abaturage bavuga, irikurikiza uko riri n’uko ryanditse niyo mpamvu ryandikwa rigakurikizwa kuriya.”

Aha yahise asomera abanyamakuru Ingigo ya 34 y’itegeko riteganya gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ivuga ku gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Ati “Ntabwo itegeko rivuga kwifata amashusho, ubwo rero murumva ko ryakoreshejwe uko riri […] kugeza ubu turi gukurikiza itegeko uko riri n’uko ryanditse, gushyira ahagaragara ntabwo rivuga kwifata amashusho kuko tugiye kuvuga ngo abayifata, ababikora ntajye hanze ni benshi.”

Dr. Murangira yasabye abifashe amashusho nk’aya kuyasiba cyangwa bakayahisha kure ku buryo atazabacika.

Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko RIB ikiri gukora iperereza kuri Yampano n’umukunzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa