skol
fortebet

RIB yafunze Kayiranga wari ushinzwe imyubakire mu Karere ka Gasabo

Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Kayiranga Robert w’imyaka 36, wari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Kayiranga yafashwe amaze kwakira ruswa ya miliyoni 1 Frw, muri miliyoni 4Frw yari yasabye. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Kayiranga akekwaho kuba yari yasabye miliyoni 4Frw umuturage wari warubatse ihema rikorerwamo ibirori bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo batazamusenyera.

Kayiranga Robert akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB yashimiye abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwo kwanga guhishira aho babonye ruswa, bagatanga amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kwaka no gutanga ruswa bagezwe imbere y’ubutabera.

RIB kandi yasabye abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko babicikaho bakajya bakora ibyemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa