RIB yahishuye ibindi byaha bitandatu Djihad akekwaho nyuma yo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro
Yanditswe: Monday 01, Dec 2025
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko amashusho yakwirakwijwe hanze y’umuhanzi Yampano n’umugore we batera akabariro ari amahano, ndetse ngo hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba hari uruhare yaba yaragize mu ikwirakwizwa ryayo.
Mu bakurikiranyweho ibyaha byo gukwirakwiza amashusho ya Yampano harimo Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bahita banaregerwa urukiko.
RIB yavuze ko mu bihe byashize Djihad yari asanzwe akekwaho ibindi byaha bitandukanye harimo ibyo dosiye zoherejwe mu bushinjacyaha n’ibigikorwaho iperereza.
Djihad akurikiranyweho ibindi byaha yarezwe mbere y’uko afatirwa gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *