skol
fortebet

Ruhango: Agahinda k’umukobwa wabyaranye n’umugabo wa nyina agatereranywa

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Byimana hari umukobwa wabuze epfo na ruguru nyuma yo guterwa inda n’umugabo wa nyina. Byaramugoye kubivuga yanga kwirukanwa na nyirurugo no kwiteranya na nyina; birangira bimenyekanye yirukanwa mu rugo.

Sponsored Ad

Kuradusenge Mariya (amazina yahinduwe), ni umwana utazi se kuko nyina na we yamubyariye mu bukobwa, none na we yabyaye imburagihe ku myaka 17. Nubwo ubu abarizwa mu Ruvumera mu mujyi wa Muhanga, Kuradusenge yavukiye mu kagali ka Mpanda, umurenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango. Ikindi inda yayiterewe kwa nyina umubyara mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwana ugejeje imyaka 19 avuga ko aremerewe n’imibereho yashyizwemo no guterwa inda n’umugabo wa nyina yabivuga agaterwa utwatsi, bikanamuviramo gutereranwa n’umuryango.

Kuradusenge avuga ko nyina yamubyariye iwabo mu Byimana muri 2002 ariko ntiyashobora kumurera kuko yari umunyeshuri. Yarezwe na nyirakuru. Aho nyina arangirije amashuri yahise ashaka umugabo bajya gutura i Kigali.

Kuradusenge yakomeje kurerwa na nyirakuru, yiga amashuri abanza abana na we, ndetse akomeza mu burezi rusange bw’imyaka itatu. Mu mwaka wa 2015, avuga ko yatsinze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akoherezwa kwiga mu karere ka Burera. Bigeze aha ngo ubuzima ni bwo bwatangiye kumukomerana. Ati “Ibindi bihe byose numvaga kwa nyogokuru ntacyo mbuze, ariko maze gutsinda ‘tronc commun’(icyiciro rusange) havutse ikibazo cy’amafaranga kuko umukecuru atari agishoboye kundihira”.

Ubwo ngo ni bwo nyirakuru yahamagaye nyina amubwira ikibazo, maze na we amutuma ku mwana ngo azamusange i Kigali bagisuzume. Kuradusenge wumvaga ko agiye gusubizwa ngo ntiyazuyaje no kwa nyina ngo ba! Yagezeyo bamwakira neza ariko nyina akomeza kumubwira ngo ategereze ko amafaranga aboneka.
Hagati aho kubera ko nta mukozi wo mu rugo bari bafite, Kuradusenge yatangiye kujya amenya bene nyina igihe iwabo bagiye mu kazi ndetse no gufasha nyina mu turimo two mu rugo.

Byakomeje bityo ku buryo yaje gushiduka ibyo kwiga byaramurenzeho noneho nyina amusezeranya ko aziga umwaka ukurikiyeho.
Ibyo ntibyamuhiriye kuko ngo umunsi umwe ubwo nyina w’umuforomo yari yaraye izamu, umugabo we yahengereye nijoro yinjira mu cyumba Kuradusenge yararagamo maze amufata ku ngufu kandi amubwira ko nabibwira nyina ari we uzabihomberamo; umugabo akabirukana bombi.
Umwangavu mu mayira abiri

Kuradusenge ngo yarabicecetse ndetse bigera aho biba akamenyero, nyina yaba adahari umugabo we akamusambanya. Byaje gukomera ubwo yamuteraga inda.
Ati “ Nibajije niba nabibwira mama cyangwa nabireka. Narabicecetse maze mama amenye ko ntwite aranyirukana anyohereza kwa mukecuru ngo abe ari ho nzabyarira”. Ni ko byagenze, muri nyakanga 2017 Kuradusenge yarabyaye, yisanga ari wenyine, mukecuru atagishoboye. Yahamagaye nyina amubwira ko umugabo we ari we wamuteye inda, noneho aba akojeje agati mu ntozi. Nyina yamwihanije kureka kumusebereza umugabo. Yahise yirukanwa kwa nyirakuru kuva icyo gihe kugeza ubu aracyabuyera mu Ruvumera mu mujyi wa Muhanga aho abarizwa ubu.
Acuruza agataro yaratsinze Tron Commun, aricuza

Mu buzima bwa buri munsi, Kuradusenge yiriranwa agataro k’imyembe n’izindi mbuto ku mutwe, n’impeka y’umwana ku mugongo. Agenda azenguruka hirya no hino, atura yongera yikorera, uguze utaguze agakomeza.

Iyo muganiriye asesa amarira. Ati “Ubuzima bwarambihiye cyane. Umwana njya musiga wenyine mu rugo. Iyo ngize amahirwe bigacamo ndahaha tukarya, byakwanga tukaririmba urwo tubonye. Ibaze nawe ubwo buzima ku muntu wari watsindiye kujya mu mashuri!”
Akomeza avuga ko yicuza cyane kuba ataravuze ikibazo kikiba, akiha ibyo guceceka. Ati “ Iyo mbivuga hakiri kare biba byaragize icyo bitanga. Yego, mama hari ubwo bitari kumugwa neza ariko wenda bari kumfasha ngakomeza kwiga cyangwa se basi bakamenya umwana wabo!”.

Muri 2019, ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, bwagaragaje ko icyaha cyo gusambanya abangavu gikomeje.
Muri ubwo bushakashatsi bwa CLADHO, ngo abagera kuri 28,45%, mu bangavu batewe inda, imiryango yabo yabunze n’ababateye inda, mu gihe abagabo bahanwe ari 8,6% abagera kuri 58,3 babura ababafasha gukurikirana ababateye inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa