skol
fortebet

Rulindo:Urukiko rwategetse ko Padiri ukekwaho gusambanya umwana afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.
Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza.
Icyaha akurikiranweho (...)

Icyaha akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira 2021.

Itabwa muri yombi rye ryemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry wavuze ko uyu mupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yitwaye neza mu kizamini, hanyuma agahita amusambanya.

Padiri yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira kugira ngo iperereza rikorwe neza ndetse anakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyo gihe,Dr. Murangira yibukije Abaturarwanda ko RIB itazihanganira umuntu usambanya umwana, uwo ariwe wese n’icyo yaba akora cyose.

Uyu mupadiri yatawe muri yombi mu gihe Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iheruka gutangaza ko itazigera yihanganira abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu n’ab’abakobwa.

Icyaha akurikiranweho gihanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa