skol
fortebet

Rulindo: Yabyaye impanga ku myaka 17 abana n’umugabo amezi abiri

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu murenge wa Base akarere ka Rulindo, yavuye iwabo agiye gushaka akazi ko mu rugo, asamiramo inda y’impanga. Uwayimuteye yamutunze amezi abiri gusa arafungwa, nyuma akarere kamugarura iwabo.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi-mwana (wiswe Karabo), aboneka nk’uwahoranye inzobe yaka, yahoze acumbitse mu murenge wa Kigali, ahitwa mu Kamenge, urenze gato Kugiticyinyoni ugana I Gitarama, inyuma y’uruganda rukora matola.

Gusa we akomoka mu murenge wa Base, akarere ka Rulindo. Avuga ko ari mwene Ngendahimana Augustin (umucuruzi w’ihene) utuye ahitwa Kigeyo, hafi y’icyayi cya Cyohoha-Rukeri (Kinihira).

Uyu mukobwa uvukana n’abandi bana 8, ngo yize gusa amashuri abiri abanza. Nyina umubyara yitabye imana ahita areka kwiga. We na barumuna be 5 batangira kurerwa na muka se, niko guhitamo kwinjira mu mujyi wa Kigali akora akazi ko mu rugo.

Aha niho yahuriye na se wa Gakuru na Gato, babana amezi abiri gusa. Uyu mugabo wakoraga ubukanishi yaje gufungwa azira kugura ibyuma by’imodoka by’ibyibano, ubu akaba afungiye I Muhanga.

Kugera mu rugo Karabo yari acumbitsemo ntiwapfaga kuhamusanga, ariko ntiyasigaga akinze kubera abo bana bavutse mu Ukwakira kwa 2019. Iyo nzu abamo yayishyurirwaga n’umugiraneza.

Muri Nzeri 2020, umunyamakuru yasanze iyo nzu yenda kuyirukanwamo kubera umwishyurira atari agikora.

Abo bana Karabo abonsa ibere rimwe kuko irindi ryarwaye, ikindi ni uko nijoro yajyaga gushakisha imibereho mu tubari, agasiga abana mu nzu bonyine.
Isura y’umwana nka we ntiyari ikiri iy’umwari w’u Rwanda: yari akambije agahanga, inkovu n’imisare mu ijosi kubera imirwano n’iminigo abamo mu ijoro rya Kigali.

Ikizigira cy’ibumoso kiriho ikimenyetso (tatouage) cy’inyenyeri; ni umukobwa wabihiwe.

Aho inkuru isohokeye, abakozi b’akarere baje kumutwara bamusubiza iwabo bajya kumuremera.

Nta wigeze amenya umugabo we

Aho mu Kamenge, Karabo yahagejejwe n’umugiraneza wamukuye mu nzu y’ibyondo. Ni uwo benshi bita Pasitoro Uwihanganye Amon, wamaze amezi atatu abitaho, nyamara ngo ubushobozi bwe buza kugabanuka kubera Covid-19.

Avuga ko atazi umugabo wa Karabo, ati, “Nabasanze mu nzu y’ibyondo bishyuraga ibihumbi 8 nabyo batabitanga, mbanza kujya mbashyirayo ibyo kurya, nyuma mbazana hafi yanjye. Iyi nzu yabo nyishyura ibihumbi 15, ariko intege ubu ntazo. Aba bana babeshejweho n’abagiraneza banyuranye, kuko nta wigeze amenya se w’aba bana, nyina nawe aragenda, nk’ubu yaraye atashye sayine, yinjiza kamwe, akandi ndakararana”.

Uyu Amon kandi avuga uyu mubyeyi atagira indangamuntu, ntagira icyiciro cy’ubudehe, bityo nta na Mituweli bagira.

Twagirayezu Daniel (Papa Joshua), ni we nyir’inzu aba bantu babamo. Nae ntazi se w’abana. Agira ati, “iyi nzu n’ubundi ndayishaka kuko iminsi imaze kuba icumi batanyishyura. Ikindi aba bana banteye impungenge kuko bagize ikibazo nabibazwa, sinzi imiryango yabo kandi nyina abasiga bonyine.”

Nubwo Karabo atihutiye gukurikirana mu butabera uwamuteye inda, avuga atari abizi. Ati, “Nabonaga ko aje kumfasha abana ngira ibyago baramufunga, ariko nta n’ibyo nari nzi kuko atamfashe ku ngufu”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda za CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko aba bana na nyina bakeneye ubutabazi bwihuse, buvuye mu bagiraneza na Leta, kuko uyu mubyeyi-mwana yamaze kuba umunyantege nke.

Ikindi avuga ko kugira umwana umugore bidahanagura icyaha ku wa muteye inda; ndetse no gufungirwa ibindi byaha ntibikuraho gukurikiranwa ku kindi. Ati, “Nka buriya iyo biba byaranyuze mu butabera, umuryango w’umugabo wari kugurisha umugabane we bakawutungisha abana”.

Itegeko n°54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera ntiritandukanya uwasambanyije umwana n’uwamugize umugore cyangwa umugabo. Byombi ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Ingingo ya 19 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko “Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa