Rusizi: Iby’Umusore wafatanywe ibikoresho by’ikoranabuhanga yibye
Yanditswe: Saturday 18, Jan 2025

Nsabimana Emmanuel w’imyaka 23, wo mu Mudugudu wa Gasayo, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, wari ufite mudasobwa na telefoni 3 yari yibye aho yakoraga mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Saa tatu n’igice z’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, ni bwo irondo ry’amanywa ry’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano, bafashe Nsabimana.
Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umwe mu banyerondo, ni ay’uko uwo musore wakoreraga uwitwa Habyarimana Vedaste bakunze kwita Bigirimana aho yamukoreraga imigati, amandazi na capati, mu Kagari ka Ntango, Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, agenda amwibye, ibyo yibye abizana mu mujyi wa Rusizi kubigurisha.
Ati: “Twamufatiye mu Mudugudu wa Karangiro, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe arimo agendagenda ashaka aho abigurisha, kuko amakuru yari yatanzwe twabwiwe kumushakisha, afatanwa mudasobwa ya Laptop na telefoni 3 za Smartphones, tumushyikiriza Polisi sitasiyo ya Kamembe, uwibwe asabwa gutanga ikirego ngo agaruze ibye byibwe.’’
Imvaho Nshya yahamagaye Habyarimana Vedaste wibwe, avuga ko uwo musore yari amumaranye ukwezi amukorera imigati, amandazi na capati kuko n’aho yamukuye yari amaze igihe akora mu Murenge wa Karambi muri ako Karere ari byo yakoraga.
Ati: “Yari yararanye n’umuhungu wanjye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, muri iyo nzu harimo mudasobwa uwo muhungu wanjye yakoreshaga telefoni ze 2 za Smartphones hamwe n’indi nk’iyo y’undi musore yari yacometse, n’amafaranga 150 000 yari yacuruje uwo munsi ku Cyumweru, ababeshya ko yakinze umuryango wo hanze, bigeze mu ma saa kumi z’ijoro ahengera basinziriye, arabyuka byose arabitwara.”
Avuga ko mu gitondo babyutse babibura, banamubura, bamushakisha ku Kivu hose banabaza niba yaba yambutse akagira aho acikira baraheba, bigira inama yo kubimenyesha ubuyobozi burabafasha, butanga amakuru aho bashoboye hose yaje gutuma bumva ngo yafatiwe mu mujyi wa Rusizi.
Ati: “Ndashimira cyane inzego zose zadufashije kugeza afashwe, bitange isomo ko inzego zacu ziri maso, nta wapfa kwiba ibintu ngo abiheze, kuko yibwiraga ko yagiye kure ataboneka, ariko agafatwa tukanashimira ababyeyi be badufashije gushakisha kuko na bo twahise tubagezaho iki kibazo.”
Yakomeje avuga ko amakuru yahawe na nyina w’uyu musore avuga ko atari ubwa mbere umuhungu wabo agaragaje akaboko karekare kuko ngo yanigeze gukura inka y’iwabo mu kiraro, arayigurisha amafaranga arayacikana, amara igihe ataragaruka baramubuze, aza kugaruka yarayamaze, babura uko babigenza baramureka, akomeza kugenda ashakisha imirimo ariko n’ingeso y’ubujura yanga kumuvamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo musore akimara gufatwa yashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Kamembe hamwe n’ibyo yafatanywe.
Ati: “Ni byo, yafashwe ku bufatanye bw’abaturage, irondo ry’amanywa n’inzego z’umutekano, ku makuru twari twahawe n’aho yibye i Nyamasheke, n’ibyo yari yibye byose abifatanwa atarabigurisha, ashyikirizwa Polisi, sitasiyo ya Kamembe.’’
Yasabye urubyiruko kwirinda gukorakora, rugatungwa n’ibyo rwakoreye mu kuri, kuko nk’uyu yari afite akazi ararenga yiba aho yakoraga, arafashwe, byumvikana ko ntacyo kwiba bimugejejeho, nyamara nk’umusore ukiri muto, akoresheje imbaraga n’ubwenge bwe mu bimuhesha agaciro yagira ejo heza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *