skol
fortebet

TIR irashinja Inzego zishinzwe kugenza ibyaha gutuma ubucucike mu magereza bwiyongera bikabije

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe ubugenzacyaha zatunzwe agatoki mu gutuma ubucucike mu magereza mu Rwanda bukomeje gutumbagira aho bugeze kuri 174%.
Raporo ya Transparency International ishami ry’u Rwanda [TIR] yo muri uyu mwaka ivuga ko ubucucike mu magereza y’u Rwanda buri ku 174%, aho kandi abantu barenga 10,000 bafunzwe by’agateganyo.
Apollinaire Mupiganyi ukuriye Transparency International Rwanda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko hari imbogamizi “zishingiye yuko inzego zishinzwe kugenza ibyaha zihutira (...)

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe ubugenzacyaha zatunzwe agatoki mu gutuma ubucucike mu magereza mu Rwanda bukomeje gutumbagira aho bugeze kuri 174%.

Raporo ya Transparency International ishami ry’u Rwanda [TIR] yo muri uyu mwaka ivuga ko ubucucike mu magereza y’u Rwanda buri ku 174%, aho kandi abantu barenga 10,000 bafunzwe by’agateganyo.

Apollinaire Mupiganyi ukuriye Transparency International Rwanda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko hari imbogamizi “zishingiye yuko inzego zishinzwe kugenza ibyaha zihutira gufunga kurusha gutekereza ubundi buryo bugera kuri 12 bashobora kwifashisha kugira ngo gufunga bibe umwihariko.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko mu bitera ubwo bucucike harimo; “ibyaha bigenda byiyongera muri rusange” n’ibyemezo bitandukanye birimo, gufungwa by’agateganyo, bifatirwa abakekwa.

Nkusi atanga urugero ko nko mu mwaka wa 2021/22 dosiye zakiriwe n’ubushinjacyaha zirenga 83,000 zaregewe inkiko zigafatwaho ibyemezo bitandukanye.

Transparency International ivuga ko “inzira zo gukurikirana abantu badafunze zikoreshejwe byafasha kugabanya ubucucike ku kigero cyo hejuru ya 90%.”

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Harison Mutabazi, avuga ko ibitera ubucucike mu magereza harimo; ibirarane byinshi mu nkiko, n’umubare w’imanza zinjira mu nkiko.

Ati: “Inkiko zakira imanza nyinshi zitandukanye, ibyo byose bikaza bisanga izindi ziba zimaze igihe kinini [zitaracibwa]”

Mutabazi avuga ko abacamanza bagerageza kubahiriza ibiteganywa n’amategeko byose harimo no gusubika ibihano, atanga urugero ko mu mezi atanu ashize abaregwa mu “manza zirenga 5,000 basubikiwe ibihano basohoka muri gereza.”

Ubucamanza mu Rwanda buherutse gutangiza uburyo buzwi mu yandi mahanga nka “Plea bargaining” aho uregwa ibyaha/icyaha aganira n’ubushinjacyaha, mbere y’iperereza cyangwa mbere y’urubanza.

Ubu ni “ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha” kandi bubaho ku bushake bw’ukekwaho icyaha n’ubushinjacyaha, nk’uko Mutabazi abivuga.

Ubu buryo bwemejwe n’itegeko rigenga imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda bushingira ku bintu bibiri; kwemera ibyaha (na mbere y’iperereza) hamwe no kuganira ku bihano.

Mutabazi ati: “Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha barahura, uyu yakwemera ibyaha umushinjacyaha akaba yakuraho bimwe mubyo amurega akamworohereza kugira ngo abe yahabwa n’ibihano bitoya.”

Avuga ko ubu buryo buhera kuri dossiers zikiri mu iperereza zitarahabwa urukiko, kandi ko iyo impande zombi zumvikanye “icyemezo bakizana imbere y’umucamanza nawe akagisuzuma yabona nta kibazo kirimo akacyemeza urubanza rukaba rurarangiye.”

Faustin Nkusi, uvugira ubushinjacyaha, avuga ko inyungu ziri muri ubu buryo zirimo kwihutisha ubutabera biganisha ku kugabanya umubare w’abantu bafungwa.

Ati: “ibi bintu nibikorwa neza bizafasha kwihutisha imanza, kugabanya umubare w’imanza mu nkiko, kuba abantu bahanwa ibihano bigabanutse, byihutishe ubutabera muri rusange.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa