Tity Brown yavuze amagambo akomeye nyuma yo kubona ubujurire bw’ubushinjacyaha
Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023
Nyuma y’aho Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kugira umwere Ishimwe Thierry [Titi Brown],uyu mubyinnyi yasenze Imana ayisaba imbaraga.
Kuwa tariki 10 Ugushyingo 2023,nibwo ruriya rukiko rwagize umwere Tity Brown ariko Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko uyu mubyinnyi asubizwa imbere y’Urukiko.
Tity Brown yasabye Imana kumuha umutima ukomeye kubera ibi biri kumubaho.Ati "Mana yo mu Ijuru ndagusabye ukomeze kumpa kugira umutima ukomeye muri bino bihe bikomeye ndimo gucamo."
Tariki ya 06 Ukuboza 2023 ni bwo Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire ku cyaha Titi Brown yagizweho umwere cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda.
Impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ku cyemezo cy’urubanza rwa Titi Brown:
1. Impamvu ya 1 y’ubujurire urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ko zitafatwa nkikimenyetso ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.
2. Impamvu ya 2 y’Ubujurire, urukiko rwasesenguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n’ubushinjacyaha kijyanye n’amashusho (Video) agaragaza Uregwa ari kumwe n’uwahohotewe.
3. Impamvu ya 3 y’ubujurire, Urukiko rwiregangije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo z’umwana wahohotewe aho yagaragaje uwa musambanyije.
ICYIFUZO CY’UBUSHINJACYAHA
1. Kwakira no kwemeza ko ubujurire ubushinjacyaha bwatanze bufite ishingiro kuko bwatanzwe mu nzira zikurikije amategeko.
2. Kwemeza ko imikirize y’urubanza RP 01659/2021/TGI/NYGE ihindutse muri byose;
3. Kwemeza ko ISHIMWE Thierry ahamwa n’icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana no guhanishwa igihano cyasabwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *