skol
fortebet

U Bufaransa: Urukiko ruratangira kuburanisha mu bujurire Hategekimana wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Monday 04, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruratangira kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana, wari warahanishijwe gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaza kujurira.

Sponsored Ad

Muri Kamena 2023 ni bwo Urugereko rw’Iremezo rw’Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa, rwemeje ko Philippe Hategekimana yagize uruhare rukomeye mu kurimbura Abatutsi by’umwihariko i Nyanza no mu bindi bice by’Intara y’Amajyepfo aho yakoreraga nk’Umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko kandi rwari rwemeje ko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo iyicwa rya Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse wayoboraga Ntyazo, iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye bya Nyanza birimo Nyamure, Nyabubare, kuri Isar Songa n’ahandi.

Urukiko kandi rwahamije Hategekimana uruhare ku ishyirwaho rya bariyeri mu bice bitandukanye bya Nyanza.

Mu gusobanura impamvu z’iki gihano kandi urukiko rwavuze ko Hategekimana atigeze agaragaza na gato ko yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yageraga aho yibasira abatangabuhamya.

Mbere gato y’uko urubanza rwe rugera ku musozo ariko Philippe Hategekimana yari yarafashe icyemezo cyo guceceka mu rukiko ngo kuko yabonaga nta butabera azahabwa. Gufungwa burundu ni cyo gihano gisumba ibindi gishobora gutangwa n’inkiko zo mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa