Ubutabera
U Rwanda rwahaye Buhinde uwo bukurikiranyeho kuba ikihebe
Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwoherereje Leta y’u Buhinde Salman Khan ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba watawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iz’u Buhinde zahererekanyine uyu mugabo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Bivugwa ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2024, akaba yatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera mu gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *