skol
fortebet

U Rwanda rwiteguye kuburana mu rubanza rwa Rusesabagina muri USA

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda iravuga ko yiteguye kujya kuburana mu rubanza ikirego umuryango wa Paul Rusesabagina watanze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Abawunganira batangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 8/5/2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe.
Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze uvuga ko yashimuswe kandi agakorerwa iyica rubozo,ukanasaba imponzamrira z’amadolari milioni 400.
Umuvugizi wungirije wa Leta y’u (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda iravuga ko yiteguye kujya kuburana mu rubanza ikirego umuryango wa Paul Rusesabagina watanze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abawunganira batangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 8/5/2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe.

Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze uvuga ko yashimuswe kandi agakorerwa iyica rubozo,ukanasaba imponzamrira z’amadolari milioni 400.

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,Alain Mukururarinda,yabwiye Ijwi ry’amerika ko Leta y’u Rwanda yatangiye igihe ibyasabwe.

Yagize ati "Icyo abantu bagomba kumenya nuko niba hari umuntu watanze ikirego arega leta y’u Rwanda nayo ifite uburyo igomba gusubiza icyo kirego.Ifite uko igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.

Abantu ntibagire impungenge,igihe cyatanzwe kizagera leta y’u Rwanda yagize ibyo ikora yasabwe.Abavoka barahari,ibyo bagomba gukora barabizi n’inshingano zabo barazizi nta mpungenge zihari haba ku kuba biteguye haba nuko bazasubiza ibibazo byabajijwe...

Ikigomba gukorwa n’ikijyanye n’amategeko.Tuba tugomba kugaragaza ko Leta y’u Rwanda itagomba kujya kuburanira mu rukiko runaka cyangwa ibintu runaka hanze y’igihugu.Nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.

Alain Mukururarinda yavuze ko Leta y’u Rwanda izasuzuma ikirego ikareba niba itakwitaba kuko ubwo burenganzira ngo bwemewe mu rukiko nkuko abantu bajya mu manza zagera hagati bakazivanamo.

Yavuze ko abantu bagomba gutegereza bakareba icyemezo u Rwanda ruzafata kuri urwo rubanza.

Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda ruheruka kwanzura ko Paul Rusesabagina n’abareganwa nawe bahamwa n’ibyaha birimo iterabwoba rugumishaho imyaka 25 y’igifungo kuri we.

Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana ’Sankara’ bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Uru rukiko kwezi gushize rwanzuye ko ’Sankara’ agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.

Rusesabagina, ufatwa nk’ukuriye abandi muri uru rubanza, yivanye mu iburanisha rigitangira mu kwezi kwa gatatu 2021 avuga ko "nta butabera niteze" mu nkiko zo mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ubundi se mwabyihoreye kujyayo muzaba iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa