skol
fortebet

Ubujurire bwa Dr Kayumba bwateshejwe agaciro n’urukiko rwisumbuye

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere,urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo ku bujurire Dr Kauyumba Christopher yajuriyemo,ku gihano yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 05 Ukwakira 2021 kimufunga by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyaha acyekwaho n’ubushinjacyaha birimo icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.

Sponsored Ad

Kuva Dr Kayumba Christopher yafatwa n’ubugenzacyaha ndetse anabazwa mu bushinjacyaha kugeza n’ubwo yatangiraga kuburana ifunga n’ifungurwa yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n’ubushinjacyaha aho Dr Christopher Kayumba avuga ko afunzwe kubera impamvu za Politike.

Dr Kayumba ubwo yaburanaga ubujurire bwe bwabaye kuwa 04 ugushyingo 2021 yavuze ko nta cyaha yakoze cyo gushaka gufata uwitwa Yankurije ku ngufu kuko ubwo Yankurije yabazwaga atanga ikirego cye ategeze asobanura niba Dr Kayumba Christopher asiramuye cyangwa adasiramuye.

Dr Kayumba yavuze ko ibyo byaha byose byazamutse amaze gushinga ishyaka ritavuza rumwe n’ubutegetsi ariko ritaremerwa.

Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibyo Yankurije amushinja ari ikinyoma kuko atabimureze igihe we yise icyaha cyabereye.

Dr Kayumba Christopher avuga ko ibyaha byose ashinjwa n’ubushinjacyaha byakozwe muri 2017 ati ko icyo gihe ntarezwe kandi narindi mu gihugu imbere.

Ubwo ubu bujurire bwaburanwaga ubushinjacyaha bwangeye gusaba ko Dr Kayumba Christopher akomeza gufungwa by’agateganyo kuko bugikora iperereza ku byaha yakoze byo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzazitsinda ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso aha ubushinjacyaha bwanavuze ko kuba Dr Kayumba Christpher umwirondoro we ugararaza ko akora Umwuga w’itangazamakuru akaba anasanzwe afite ikinyamakuru cye ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje icyo kinyamakuru.

Ubushinjacyaha buti Nyakubahwa perezida turacyakora iperereza kuri Dr Kuyumba mu gihe urubanza rutarahabwa itariki yo kuburana mu mizi niyo mpamvu dusaba ko akomeza kuba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iminsi 30 nk’uko twabisabye urukiko rwibanze rwa kikicuro.

Turasaba ko icyemezo urukiko rwibanze rwa kicukiro rwafashe cyagumaho kikaba itegeko.

Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa kuwa 10 Ugushyingo 2021 icyo gihe agira imanza nyinshi avuga ko isomwa ryarwo ryimuriwe kuwa 15 Ugushyingo 2021.

Ubwo Inteko y’umucamanza umwe n’umwatsi w’urukiko yasomaga icyemezo cy’urukiko yavuze ko Ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher nta shingiro bufite kuko nta ngingo nshya imurengera yagaragarije urukiko ikuraho icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 05 Ukwakira 2021.

Umucamnza ati "Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rwibanze rwa Kicukiro kigumaho Dr Kayumba agakomeza gufungwa kugeza igihe azamenyesherezwa itariki y’urubanza rwe mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa