Ubushinjacyaha bwajuririye igihano cyakatiwe Aimable Karasira
Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibwanyuzwe n’icyemezo cy’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, rwakatiye Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga igifungo cy’imyaka 5.
Karasira Aimable Uzaramba alias Prof. Nigga wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akanaba umuhanzi akanamenyekana ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, yarezwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, gukurura imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke.
Ruriya rukiko aherutse kuburaniramo mu byaha byose yarezwe rwamuhamije icyaha kimwe gusa, cyo gukurura amacakubiri.
Amakuru yizewe agera ku UMURYANGO aremeza ko Ubushinjacyaha butanyuzwe na kiriya cyemezo cy’urukiko, ku buryo bwakijuririye mu Rukiko rw’Ubujurire rufite icyicaro i Kigali.
Karasira watangiye gukurikiranwa mu nkiko kuva mu mwaka wa 2021 asigaje igihe gito ngo afungurwe, bivuze ko mu gihe yaba igihano cy’imyaka itanu yakatiwe cyarangira yaburana ubujurire adafunzwe.
Mu miburanire ye ku rwego rwa mbere yaranzwe n’udushya turimo kwihana abacamanza, gusohoka mu cyumba kiburanisha urubanza ruri kuba n’utundi nko kuburana afite ibitabo bya Bibiliya.
Bimwe muri byo yavugaga ko abiterwa n’uburwayi ariko Ubushinjacyaha bwo ntibubyemere, gusa mu minsi ye ya nyuma aburana yaranzwe n’ubwitonzi ndetse anaburana yibanda cyane ku kiburanwa yiregura ku byo yaregwaga.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko ibyaha byose bumurega byamuhama agakatirwa imyaka 30 y’igifungo.
Urukiko rwo rwamukatiye imyaka 5 izakurwamo iyo amaze muri gereza, runategeka ko imitungo ye yose yari yarafatiriwe irekurwa gusa mu gihe agikurikiranwe n’ubushinjacyaha imitungo ye yose izakomeza gufatirwa.
Agiriwe impuhwe, mu mafaranga ari kuri konti ye hashobora kujya havamo ay’abunganizi be mu mategeko nk’uko byakozwe aburana ku rwego rwa mbere, kugeza ubu aracyafungiwe mu igororero rya Nyarugenge.
Yasoje kuburana ku rwego rwa mbere yunganiwe na Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema.
Urubanza rugisomwa kuri Me Bruce Bikotwa yagiranye ikiganiro na UMUSEKE avuga ko ku ruhande rwabo batsinze Ubushinjacyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *