skol
fortebet

Umu-Koreya Jin Joseph yabwiye urukiko ko adakwiye gufungwa imyaka 5 kuko afitiye Urwanda akamaro.

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwashinjuye Jin Joseph bwavuze ko yakatiwe hisunzwe ingingo zitabaho’’

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwashinjuye Jin Joseph bwavuze ko yakatiwe hisunzwe ingingo zitabaho’’

Jin Joseph muri Mutarama 2022 yahamijwe icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano urukiko rukuru rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw

Uyu mugabo uburana adafunze yahise ajururira icyemezo cy’urukiko rukuru mu rukiko rw’ubujurire
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa muri 2019

Saambiri n’igice nibwo inteko y’abacamanza batatu yinjiye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire, Ubushinjacyaha bwagaragaye mu cyumba cy’urukiko buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe.

Umu- Korea yepfo Jin Joseph yagararaye mu rukiko yunganiwe na Me Muragijimana Emmanuel, naho Kanyandekwe Pascal uregera indishyi muri uru rubanza we yarahagarariwe na Me Uwizeyimana Jean Baptiste.

Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo Umu- Korea umwe wari waherekeje Jin Joseph’’

Inzitizi zamaze isaha n’igice zigirwaho impaka mbere y’uko iburanisha ritangira’’

Mbere y’uko iburanisha ritangira mu cyumba cy’urukiko Jin Joseph yatanze inzitizi mu rubanza rwe asaba ko itangazamakuru ritamufata amashusho cyangwa amafoto kubera ko ubwo urukiko rukuru rwamukatiraga imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw muri Mutarama 2022,Jin Joseph yabwiye urukiko ko ibinyamakuru byo mu Rwanda no hanze yarwo byashyize umuti mu ikaramu birandika koko bimugaragaza nk’umuntu mubi wahemukiye Umunyarwanda Pasacal Kanyandekwe.

Uyu mu Korea yepfo yabwiye urukiko ko izo nkuru zamwanditsweho urukiko Rukuru rumukatira imyaka itanu ko byamugizeho ingaruka zikomeye kubuzima bwe. Jin Joseph yavuze ko ihuriro ry’abakoreya ryo k’umugabane w’Afurika aho afite ibikorwa by’ubucuruzi muri Mozambiqwe,Zambia na Korea yepfo bose bamenye ko Jin Joseph yakatiwe imyaka itanu n’urukiko rukuru rwo mu Rwanda kandi urubanza rutararangira ibyo byose niho Jin Joseph yahereye asaba ko itangazamakuru ritamufata amashusho n’amafoto kuko atarahamwa icyaha n’urukiko rw’ubujurire’’.

Urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga kubyari bimaze gusabwa na Jin Joseph, Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko nabwo bwumva itangazamakuru ritakurikirana uru rubanza’’

Umucamanza yabajije uruhande rwa Pascal Kanyandekwe, kuruhande ruregera indishyi Me Uwizeyimana Jean Baptiste wunganira Kanyandekwe Pascal we yasabye ko niba abanyamakuru barasabye gukurikirana urubanza mu buryo bukurikije amategeko ko we n’uwo yunganira bumva ntakibazo kirimo ko itangazamakuru ryakurikirana uru rubanza bari kuburana na Jin Joseph.

Umucamanza yabajije Me Uwizeyiman Jean Baptiste inyungu bafite itangazamakuru rikurikiranye uru rubanza icyo ryafasha kucyemezo cy’urukiko

Me Uwizeyimana yavuze ko ibyo byabazwa abanyamakuru basabye, ariko bakwiriye kubibazwa inyungu bafite baramutse bakurikiranye urubanza rwa Jin Joseph

Urukiko rwafashe icyemezo ku inzitizi zamaze isaha n’igice zigirwaho impaka urukiko rutegeko ko itangazamakuru rikurikirana urubanza rwa Jin Joseph ntamajwi cyangwa amafoto rifata Umucamanza ategeka ko abanyamakuru bicara bakandika gusa ibivugirwa murukiko’’

Umucamanza yahaye umwanya Jin Joseph ngo atange impamvu zikomeye zatumye ajuririra urukiko rw’ubujurire,

Jin Joseph yabwiye urukiko ko rwatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rukuru kumukatira imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30 yo guha Kanyandekwe Pascal wamutsinze mu nkiko ebyiri harimo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge n’urukiko rukuru.

Jin Joseph yavuze ko kuva yavuka atarajya imbere y’urukiko ngo aburane .yavuze ko mu myaka 62 y’amavuko afite ko ari ubwambere yisanze ari imbere y’inkiko aregwa amanyanga.

Jin Joseph yavuze ko yageze mu Rwanda bwa mbere muri 2015 aje guteza imbere no kuzamura ibikorwa remezo byo mu Rwanda Jin Joseph yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana mu Rwanda imodoka za Yundayi na Moto Police y’u Rwanda ikoresha za BMW ko ariwe wagize uruhare ngo Police izibone uyu mugabo yavuze ko atari umuntu wo gufunga imyaka itanu muri gereza ya Nyarugenge kuko afitiye Urwanda akamaro gakomeye

Jin Joseph na Me Muragijimana Emmanuel basabye urukiko rw’ubujurire ko nirwiherera rwazafata icyemezo rukagira umwere Jin Joseph rugatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rukuru kuko uyu Mukoreya ari umuntu ufitiye Urwanda umumaro ukomeye.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga kubusabe bwa Jin Joseph, Ubushinjacya bwavuze ko Ubwo urukiko rukuru rwakatiraga Jin Joseph imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw rwamukatiye hisunzwe ingingo yo muri 2012 kandi yari gukatirwa hisunzwe ingingo yo muri 2018
Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo bushinja ariwe Jin Joseph urukiko rubibonye ukundi yahanishwa gutanga amande ya Miliyoni imwe kugera kuri Miliyoni Eshatu cyangwa Jin Joseph akaba yahabwa igihano gisubitse kuko ari umuntu w’ingezi mu Rwanda’’

Me Uwizeyimana Jean Baptiste uregera indishyi muri uru rubanza yavuze ko nta kintu na kimwe Jin Joseph yavugiye imbere y’urukiko atavuze mu bihe bitandukanye ubwo yaburanaga munkiko zose yaciyemo, Me Uwizeyimana yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire y’ubushinjacyaha bwagaragaje muri uru rubanza aho bwasabiye Jin Joseph gutanga amande cyangwa guhabwa igihano gisubitse

Me Uwizeyimana Jean Baptiste yavuze ko inkiko zose Jin Joseph yaciyemo aburana aribwo bwakoze imyanzuro ishinja Jin Joseph aho bwasobanuye byimbitse uko Jin Joseph yakoze agakoresha inyandiko mpimbano kugirango yegukane Sosiyete yitwa Mutara E&C LTD akoresheje kashe mpimbano.

Urikiko rwabajije Jin Joseph Ibihumbi 45$ yahaye uwitwa Kim Sun bikajya kuri Sosiyete yitwa KCRC LTD bivuye kuri Konti ya Mutara E&C LTD akazi Kim Sun yari yakoreye Mutara? Ntabwo Jin Joseph yabashije gusobanurira urukiko icyo ayo mafaranga yakoreshejwe gusa yavuze ko yayahaye uwitwa Kim Sun kugirango hazavemo umushahara we kuko yaramaze igihe adahembwa agirango abone ibimutunga.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko Uru rubanza ruzasomwa kuwa 29/07/2022 Saatatu za mugitondo

Ni urubanza rwamaze amasaha atandatu ruburanishwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa