skol
fortebet

Umujyi wa Kigali ugiye kwishyura Umuryango wa Rwigara Miliyoni 433

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryago wa Rwigara Assinapol wari umuyemari ukomeye watsinze umujyi wa Kigali ,rutegeka ko uyu muryango we uhabwa amafaranga y’U Rwanda aganna na miliyoi 433 n’igihembo cya Avoka cya Miliyoni imwe.
Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwataze uyu mwanzuro , ariko rutangaza ko Umujyi wa Kigali n’Umuryango wa Rwigara bishobora kujurira mu rukiko Rukuru.
Umuryago wa Rwigara mu bujurire wasabaga ko umujyi wa Kigali uwishyura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri (...)

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryago wa Rwigara Assinapol wari umuyemari ukomeye watsinze umujyi wa Kigali ,rutegeka ko uyu muryango we uhabwa amafaranga y’U Rwanda aganna na miliyoi 433 n’igihembo cya Avoka cya Miliyoni imwe.

Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwataze uyu mwanzuro , ariko rutangaza ko Umujyi wa Kigali n’Umuryango wa Rwigara bishobora kujurira mu rukiko Rukuru.

Umuryago wa Rwigara mu bujurire wasabaga ko umujyi wa Kigali uwishyura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 900 agana n’agaciro k’umutugo wabo w’ubutaka.
Ni mugihe umujyi wa Kigali wo wajuriraga usobanura ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarenze imbibi z’ikiburanwa.

Gusa n’ubwo umuryango wa Rwigara watsinze uru rubanza ,Adeline Rwigara uwuhagarariye yatanganarije VOA dukesha aya makuru ko atishimiye imyanzuro y’Urukiko.

Adelie yasobanuye ko umuryango we umaze igihe kirekire uburana umutungo wawo wafatiriwe n’Umujyi wa Kigali kuko urubanza rwatangiye mu 2012,ariko urukiko rukuru rukaba rutawugeneye amafaranga yose wifuza.

Yababajwe kandi n’Igihembo cya Avoka urukiko rukuru rwagennye kuko ngo ntigihwanye n’icyo bahaye abayamategeko muri iyi myaka yose bamaze mu rubaza.

Sorce:Bwiza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa