skol
fortebet

Urukiko rukuru rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza Wenceslas Twagirayezu

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rurimo kumva abashinja n’abashinjura Wenceslas Twagirayezu,mu karere ka Rubavu aho aregwa ko yakoreye ibyo byaha.

Sponsored Ad

Urukiko rurimo kumva abashinja n’abashinjura Wenceslas Twagirayezu,mu karere ka Rubavu aho aregwa ko yakoreye ibyo byaha.

Urubanza rwatangiye hategwa amatwi abo kuruhande rumushinja,aho Uwemera ko yari umwicanyi ruharwa yatangiye ashinja Wenceslas Twagirayezu kugira uruhare rusesuye muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda na Denmark mu 2018 ashinjwa uruhare mu bitero byishe abatutsi ahantu harindwi (7) hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatorika ya Busasamana , ahitwaga komine Rouge n’ahandi...

Kuri uyu wa 18 Mata nibwo uyu umushinja yavuze yasobanuye uko we ubwe yari ’umwicanyi ruharwa’ muri Gisenyi kandi hari aho yabukoze ari kumwe na Twagirayezu ashinja.

Biteganijwe ko urukiko rugomba kumva abatangabuhamya 23 barimo icyenda(9) b’ubushinjacyaha na 14 bashinjura Twagirayezu.

Uwabanje kumvwa ni Nsengiyumva ufungiye ibyaha bya jenoside, yaranzwe no kwivuguruza mu buhamya bwe, nk’uko we ndetse n’abacamanza babyemeje.

Yivuguruje ku matariki ubwicanyi bwabereyeho i Mudende, avuga ko yabonye Twagirayezu kuri bariyeri ahitwa Gatamina tariki 09/04, ariko abacamanza bamubwira ko ibyo binyuranye n’ibyo yavuze mbere. Icyakora yisobanura ko atabyibuka neza kubera igihe amaze afunze.

Icyabaye urujijo mu rukiko n’ifoto yazanywe na Gasenge wahise ayikura mu mufuka akayereka urukiko n’abaje gukurikirana iburanisha barimo abavuye muri Denmark, avuga ko ari iya Twagirayezu Wenceslas.

Yavuze ko iyo foto yayihawe n’abo mu muryango wa Twagirayezu ngo azabafashe kumuvanisha ku rutonde rwa ba ruharwa bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ati: "Ninjye wari umwicanyi wa ruharwa muri 94, nyuma [ya jenoside] ni jyewe wemezaga ko umuntu twari turi kumwe mu bwicanyi cyangwa se nkabihakana."

Twagirayezu n’umwunganizi we bavuze ko bitemewe ko umuntu agendana ifoto y’undi uko yishakiye akayerekana mu rukiko.

Twagirayezu, ati: "Byaba bibabaje niba koko hari umuntu ufite ubushobozi bwo kuvanisha abantu ku rutonde cyangwa kubashyirishaho akabahamya icyaha."

Urukiko rwavuze ko ifoto atari ikimenyetso kiburanishwa, ko umuntu uwari we wese ifoto yayikura no mu binyamakuru.

Abandi batangabuhamya barimo Habinshuti Jean, hamwe na Shyengo Joseph bavuga ko barokotse ibitero byo kwica abatutsi i Mudende na Busasamana, bavuze ko babonye Twagirayezu muri ibyo bitero bemeza ko yari afite imbunda.

Gusa Twagirayezu waranzwe no kuvuga make yerekanaga ko abamushinja bose badafite amakuru neza y’ibyo bamushinja, gendeye kukuba yageragezaga gukurikira aho basobwe aka ariho yuririra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa