skol
fortebet

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwarekuye...

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwarekuye abari abayobozi bakomeye mu Karere ka Nyanza barimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa na ‘Division Manager’.

Sponsored Ad

Abo bagizwe abere ni Niyonshimye Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, Nkurunziza Enock wari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyanza (Division Manager) na Mpitiye Jean Bosco wari umukozi w’akarere ka Nyanza.

Urukiko rwategetse ko aba bahita bafungurwa kuko bari barajuririye igihano bari barakatiwe aho bari bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge i Kigali.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari rwarakatiye Niyonshimye Olivier igihano cy’igifungo cy’imyaka 8, Nkurunziza Enock yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ndetse na Mpitiye Jean Bosco wari warakatiwe igihano cy’imyaka 7.

Bose bari baratawe muri yombi mu mwaka wa 2023.

Bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko n’ubufatanyacyaha muri iki cyaha, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’ubufatanyacyaha muri iki cyaha n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
Aba bose urukiko rwemeje ko ubujurire bwabo bufite ishingiro ariko Ubushinjacyaha
nabwo bwari bwarajuriye, ubujurire bwabwo bukaba nta shingiro bufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa