skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe: Monday 10, May 2021

Sponsored Ad

Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye.
Umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.
Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege zo kujya mu bwicanyi.
Amaze gusomerwa umwanzuro w’urukiko kuwa mbere nimugoroba, Madamu Munyenyezi (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye.

Umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege zo kujya mu bwicanyi.

Amaze gusomerwa umwanzuro w’urukiko kuwa mbere nimugoroba, Madamu Munyenyezi yagize ati: "Sinishimiye icyemezo cy’urukiko, ntangaje ko nkijuririye."

Mu kwezi gushize Munyenyezi yoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda arangije igihano cyo gufungwa imyaka 10 kubera kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Munyenyezi w’imyaka 51, ashinjwa ibyaha birindwi birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu…

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuwa gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bunganira Munyenyenzi batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.

Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n’imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n’uko ubu ari mu rukiko.

Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo "kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika".

Bityo bakavuga ko mu rukiko i Kigali yaba agiye kuburanishwa bwa kabiri kandi ku byaha bimwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko za Amerika zohereza Madamu Munyenyezi mu Rwanda, hamwe n’izo kumufunga zose zihari, nkuko BBC ibitangaza.

Buvuga kandi ko inyandiko yatanzwe na Amerika yerekana ko Munyenyezi yahamijwe icyaha cyo kubeshya atanga amakuru atari yo, bityo ko atahaniwe ibyaha bya jenoside.

Umucamanza yavuze ko inzitizi z’uruhande rwa Munyenyezi zizasuzumirwa rimwe n’ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo kumufunga by’agateganyo.

"Abatangabuhamya barabeshya"

Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Madamu Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n’abatangabuhamya.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari "abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya".

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi - Sharom Ntahobari - ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

Yavuze ko nta ntege yari afite zo kwica

Béatrice Munyenyezi ashinjwa ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza - cyane cyane abigaga muri kaminuza - abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Yiregura, Munyenyezi yavuze ko nta jambo yari afite i Butare kuko yari mushya muri uwo mujyi avuye iwabo i Byumba, ko yahageze mu kwa karindwi 1993 aje gukora ubukwe kandi atwite inda y’amezi abiri, nyuma akabyara impanga.

Yavuze ko amaze igihe gito abyaye yongeye agatwita, ati: "Nk’umuntu wari ufite abana batoya b’impanga kandi ntwite nari gushobora gute kujya mu bwicanyi kandi nkabuyobora nk’uko babinshinja?"

Yavuze ko kuba yari umukobwa muto, ari mushya muri Butare, atari kujya kuri bariyeri ngo ategeke ko abagore bafatwa ku ngufu, ko ibyo ari ibyahimbwe n’abatangabuhamya, avuga ko na Arusha hari abatahuweho kuvuga ibinyoma.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ibyaha bikomeye Munyenyezi aregwa yakomeza gufungwa by’agateganyo iperereza rigakomeza.

Abamwunganira bavuze ko kubera ibinyoma byagaragaye mu buhamya bwashingiweho ashinjwa ibyaha yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa