skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Habiyaremye Zacharie wamenyekane nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

Sponsored Ad

Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabaye ku wa 22 Gicurasi 2025, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ubushinjacyaha busaba ko rwabera mu muhezo, Urukiko ruhita rwanzura ko ariho rukomereza.

Urubanza rwabereye mu muhezo rwatangiye Saa 9:53 rupfundikirwa Saa Tanu n’iminota 10’.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko Bishop Gafaranga akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Bwagaragaje kandi ko ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ibyaha akekwaho bihagarara ndetse ko hari n’impungenge ku mutekano w’uwahohotewe mu gihe yaramuka arekuwe.

Ubushinjacyaha kandi bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bagiranaga amakimbirane ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.

Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha akurikiranyweho ariko asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe.

Ubushinjacyaha byagejeje Dosiye ya Bishop Gafaranga mu Rukiko ku wa 20 Gicurasi 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa