skol

Urukiko rwemeje ko Rusesabagina afungwa indi minsi 30 y’agateganyo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2020

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba.


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020,nibwo Umwanzuro wo gukomeza gufunga Rusesabagina wafashwe gusa uregwa ntiyari mu cyumba cy’iburanisha kuko yari muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe Ubushinjacyaha bwari ku ikoranabuhanga rya Skype.

Hagati mu kwezi gushize nibwo urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, mu ntangiriro z’uku kwezi ubujurire bwe busaba kurekurwa bwanzwe n’urukiko rwisumbuye.

Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, nta handi yari kujuririra urubanza rwo gufungwa no gufungurwa by’agateganyo nk’uko amategeko mu Rwanda abiteganya.

Rusesabagina aregwa ibyaha bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe na FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko bwifuza indi minsi 30 y’inyongera y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina kugira ngo bubone umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso no gushaka abandi batangabuhamya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko hari abatangabuhamya batarabazwa hategerejwe ko bavugishwa.

Abunganizi ba Rusesabagina bari bavuze ko umukiliya wabo afunzwe binyuranye n’amategeko kuko igihe kigenwa cyarenzeho iminota irindwi, basaba urukiko ko rutegeka ko afungurwa ako kanya.

Kuri iyi ngingo, urukiko rwanzuye ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ubushinjacyaha bwubahirije ibijyanye n’iminsi yo gutanga ikirego.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bushobora gukora iperereza ry’inyongera mu gihe bwabonye ibimenyetso bidahagije. Yavuze ko ubushinjacyaha bukwiye kumenya ko bukeneye igihe cyo gukora irindi perereza ryisumbuyeho kandi itegeko ko ribyemera.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr.Christopher Kayumba uri kwiyicisha inzara aho afungiye yabajijwe...

Christopher Kayumba umunyapolitiki ufunze uri kwiyicisha inzara, yabajijwe...
16 September 2021 0

Wenceslas Twagirayezu yangiwe "gukomeza gushaka abamushinjura"

Urugereko rwihariye rukurikirana imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka ruri...
14 September 2021 0

Urukiko rwahaye Safari George wagaragaye mu mashusho ari kuniga umu DASSO...

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari George uherutse...
9 September 2021 0

Safari George wagaragaye mu mashusho ari kuniga umu DASSO yasabiwe gufungwa...

Ubushinjacyaha bwasabiye Safari George uheruka kugaragara mu mashusho...
7 September 2021 0

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk’"Igisupusupu" yarekuwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Nsengiyumva...
26 August 2021 0

Nyirambegeti wagaragaye ari gukubita umugabo we ngo nuko yavuye mu rugo...

Umugore witwa Nyirambegeti w’imyaka 21 ukurikiranyweho gukubita umugabo we...
24 August 2021 2