skol
fortebet

50% by’Abagore n’Abakobwa bafite ubumuga barahohoterwa-Ubushakashatsi

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda buvuga ko 50% by’abagore cyangwa abakobwa babufite bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abizera ko batanga amahirwe y’ubuzima arimo ubukire.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe na Dusenge Ariane, umuhuzabikorwa w’umushinga Make Way ukorera muri iri huriro, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph.

Iki kiganiro gishingiye ku nkuru y’umugore ufite ubumuga witwa Hope, usobanura uburyo yasambanyijwe n’uwamushakagaho ubukire, nyuma akaza kubyara, no mu gihe yashakaga gukurikirana ikibazo cye, agacibwa intege.

Hope yagize ati: “Nari mfite ukuboko kumwe. Barambwiye bati ‘Hope, ufite ubumuga, ntabwo uzabona umugabo, rero wagize amahirwe ugiye kubona umwana uzabana nawe muri ubu buzima’.”

Ati: “Bafite imyumvire ngo iyo ugiye ku mugore ufite ubumuga, uba umukire. Iyo ufite indwara urakira, iyo urwaye umugongo, ugomba gushaka umugore ubumuga, niba ufite SIDA, shaka abagore bafite ubumuga.”

Dusenge na we, ashingiye kuri ubu bushakashatsi, yagize ati: “Abantu bizera ko niba ndyamanye n’umugore ufite ubumuga, hazabaho igitangaza. Niba ndi gukora ubucuruzi, buzatera imbere. Dufite abagore benshi cyane bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite abana benshi ku mihanda kubera iyo myumvire.”

Ahamya ko igikenewe ari ubukangurambaga mu miryango, bugamije gutahura impamvu zituma ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga ribaho, kuyimenyesha ibidakwiye, no kwigisha uburyo ibirego byazajya bitangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa