skol
fortebet

Abanduye Covid-19 mu Rwanda babaye1,997 ku munsi umwe abandi 12 irabahitana

Yanditswe: Sunday 18, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 1,997 banduye Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu mu gihe 12 barimo abagore batandatu, umwe muri bo w’imyaka 28 bahitanywe n’iki cyorezo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu ibikorwa byo gupima byakozwe mu buryo budasanzwe, aho byakorewe kuri buri kagari nibura hapimwa 15% by’abagatuye. Hafashwe ibipimo 50.880 byagaragayemo abantu 1,997 banduye.

Uturere tune gusa mu gihugu aritwo Nyanza, Karongi, Rwamagana na Rutsiro nitwo tutigeze tubonekamo ubwandu mu gihe nk’Umujyi wa Kigali wo wabonetsemo abantu 1.391 banduye.

Itangazo rya Minisante ryihanganishije imiryango yabuze ababo biganjemo abo muri Kigali, rigira riti " Twihanganishije imiryango y’abagore batandatu b’imyaka 81 (Bugesera), 66, 35, 28 (Kigali), 63 (Karongi) na 57 (Rulindo) n’abagabo batandatu b’imyaka 83 (Rutsiro), 81 (Karongi) 76, 72, 72 (Kigali) & 65 (Karongi) bitabye Imana".

Ubwandu bwabonetse mu gihugu bwatumye abamaze kwandura bagera ku 54.549 mu gihe abamaze gupfa bo ari 638. Kuri uyu munsi abakize ni 976, umubare watumye muri rusange bagera ku 38.186.

Usibye abakize n’abapfuye, abarembye nabo bakomeje kwiyongera aho ubu ari 76.

Ku munsi w’ejo,bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali,bitabiriye igikorwa cyo gupimwa Covid19, aho bavuze ko aya ari amahirwe babonye abafasha kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari site zagiye zibonekamo abantu banduye.

Ni igikorwa kiri kubera ahantu hateguwe ku biro by’utugari, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi. Inzego z’ubuzima zisobanura ko kigamije kureba uko abaturage bahagaze, hapimwa abantu bafite imyaka 18 y’amavuko mu ngo zagiye zitoranywa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’ubuzima. Kigomba kurangira hapimwe 15% by’abaturage muri buri Kagali.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gupima abaturage hirya no hino mu tugari, bizafasha kugaragaza uko icyorezo gihagaze mu baturage.

Yagize ati “Ibisubizo bizavamo bizadufasha gusesengura imiterere y’icyorezo, tumenye abantu barwaye, ni bangahe ujanishije, icyiciro cy’imyaka barimo, abafite ibimenyetso n’abatabifite, ahantu imiryango, n’igipangu cyose banduye. Hano mu bantu 70 bamaze gusuzumwa habonetsemo umuntu 1 ariko hari site twabonyemo abantu benshi barwaye. Hari abo twabonye bafite umuriro, abari gukorora, tukabaha imiti, ikindi ni uko uwo twasazanze arwaye nyuma yo gupima rapid test, turongera tugafata ikindi gipimo kugira ngo turebe niba adafite ubwoko bwihinduranije bita delta variant. »

Inzego zitandukanye zakurikiranye imigendekere y’iki gikorwa.

Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asobanura ko kuba hari ingo zagiye zitoranywa, bitavuze ko abandi batazagerwaho.

Ati « Nta muturage twifuzaga gusimbuka, kuko bidashobora gukorwa mu gihe gito ngo byose birangire, hagiye hashakwa imiryango nk’ibiri cyangwa 3,tukabahitamo ntawe tubangamiye kandi tudahisemo uwo dushaka tugenda dusimbuka imiryango hakurikijwe gahunda runaka, abo tugezeho bakaza kwipimisha. Ikindi mu buzima busanzwe, abafite ubushobozi twabasaba kwisuzumisha ni yo byaba buri cyumweru, bakamenya uko bahagaze,badategereje ko bazabapima ari uko barembye. »

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uwapimwe bikagaragara ko arwaye, n’abo mu muryango we bose bapimwa abantu hakarebwa uko bahagaze. Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu, kirakomeza no ku cyumweru. Biteganyijwe ko nyuma y’iminsi 10 hazaba ikindi gikorwa cyo gupima abaturage harebwa niba gahunda ya Guma mu rugo yaratanze umusaruro.

Ibitekerezo

  • habuziki ngo buzure 2000?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa