skol
fortebet

Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 608 barayandura

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye abantu 11 barimo abagore 6 n’abagabo 5 mu Rwanda . Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 1,038.
Abarwayi bashya babonetse ni 608 bangana na 5.7% by’ibipimo byagashwe.Abasezerewe mu bitaro ni 16.
Uyu munsi hakingiwe abantu 65,259 bagejeje abamaze gukingirwa kuri 1,157,275.
U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gitangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bacyo bose nyuma ya Afurika y’Epfo nayo iherutse kubitangira. (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye abantu 11 barimo abagore 6 n’abagabo 5 mu Rwanda . Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 1,038.

Abarwayi bashya babonetse ni 608 bangana na 5.7% by’ibipimo byagashwe.Abasezerewe mu bitaro ni 16.

Uyu munsi hakingiwe abantu 65,259 bagejeje abamaze gukingirwa kuri 1,157,275.

U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gitangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bacyo bose nyuma ya Afurika y’Epfo nayo iherutse kubitangira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje inkingo zitandukanye nk’izishobora gufasha umubiri w’umuntu kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Coronavirus, ku buryo abantu bakingiwe baba badashobora kwandura iki cyorezo ndetse n’abacyanduye ntibarembe cyangwa ngo bapfe.

Ibikorwa byo gukingira hirya no hino ku Isi birarimbanyije n’ubwo mu minsi ya mbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byabanje kugira ikibazo cyo kubura inkingo, urugamba n’ubu rugikomeje cyane ko imibare y’abamaze gukingirwa ku Isi yose igaragaza ko Afurika iri inyuma cyane.

Nk’ubu OMS igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gukingira abaturage bangana na 51,9%. Muri rusange ku Isi hose abamaze gukingirwa ni 4.999.169.117 bangana na 24,6%.

N’ubwo hari ibihugu byinshi byamaze kurenza 50% by’abaturage bakingiwe ariko, muri Afurika ni ibihugu bike cyane bimaze gukingira nibura 10% by’abaturage bose, aho Maroc ariyo imaze gukingira benshi 36,8%, Afurika y’Epfo yakingiye 8.5%.

Ku ruhande rw’u Rwanda, tariki 5 Werurwe 2021, nibwo rwatangiye gukingira icyorezo cya Covid-19. Ibikorwa byatangiriye ku baturage bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 432.429 kuva ibi bikorwa byatangira.

Kuri uyu wa 23 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko.

Ni ibikorwa byahereye mu Mujyi wa Kigali ariko bizakomereza hirya no hino mu gihugu bijyanye n’ubushobozi bw’inkingo zizagenda ziboneka.

Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya kabiri muri Afurika gitangije iyi gahunda nyuma ya Afurika y’Epfo yayitangije ku wa 20 Kanama 2021, cyatangaje ko abaturage bose bafite imyaka 18 [abemerewe gukingirwa kuko abakiri bato batemerewe guhabwa inkingo za Covid-19 nk’uko biteganywa na OMS] bagomba guhabwa inkingo.

Kuba u Rwanda rwatangiye gukingira abaturage bose ni intambwe abasesengura ibijyanye n’ubuzima n’ubukungu muri rusange basanga idasanzwe mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo ndetse n’ingaruka zabyo by’umwihariko iki cya Covid-19, cyazahaje bikomeye ubukungu kandi kikaba kidatanga icyizere cyo gutsindwa vuba.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari inkingo ibihumbi 230 zageze mu Rwanda aho kuva kuri uyu wa Kabiri, muri gahunda yo gukingira Abanyarwanda benshi, izo nkingo zose zahise zoherezwa mu ntara ahazakingirwa abantu bakuze n’abandi bari mu mirimo itandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE gahunda yo gukingira abantu bose yabanjirijwe n’ibyiciro birimo abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara zidakira, abahura n’abantu benshi n’ibindi byiciro by’abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Yavuze ko gahunda yo gukingira kuva ku myaka 18, ari umwihariko w’u Rwanda cyane ko urubyiruko arirwo rwagiye rugaragaraho ubwandu bwa Covid-19 kurusha abandi.

Ati “Ntekereza ko ari umwihariko w’u Rwanda dukurikije ukuntu twagiye dukurikirana iki cyorezo kuva cyagera mu gihugu, wabonaga ko abantu bandura cyane ari abafite imyaka iri hagati ya 25 na 39, kandi abenshi ukabona biganje mu mijyi aho bakora ibikorwa by’ubucuruzi”

Yakomeje agira ati “Byagiye bituma ibice by’imijyi bijya muri guma mu rugo za hato na hato bigatuma ubukungu bukomeza kuzamba, ikindi ni nabo bagenda banduza abantu bakuru baba abari mu mijyi n’abo mu byaro.”

Minisitiri Dr Mpunga yavuze kandi ko intego nyamukuru yo gukingira abantu bose bahereye ku rubyiruko bizafasha kugira ngo ibikorwa byongere bifungure kuko abaturage bazaba barakingiwe bazaba ari benshi bityo bikaba byabongerera amahirwe yo kugira ubudahangarwa ndetse bikanafasha mu kugabanya imibare y’ubwandu bushya.

Ati “Twagiye dukingira abantu bakuru n’ubu turacyabakingira ntabwo byahagaze, ariko twifuje kujyanisha n’urubyiruko kugira ngo ubukungu bwongere kuzahuka. Ni ukugira ngo ibikorwa byose byongere gufungurwa.”

Gahunda yo gukingira abaturage bose yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi 12 abantu nibura 90% y’abazaba bamaze guhabwa inkingo ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo.

Umujyi wa Kigali wibanzweho cyane ahanini kubera uruhare ufite mu ngengo y’imari y’igihugu, aho wihariye 50% yayo. Gukingira abaturage bose bo muri Kigali bizafasha gutuma ubuzima bugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi byongere gukorwa nta nkomyi.
Kuki ari ingenzi gukingira abaturage benshi?

Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko gukingira abantu benshi ari ikintu cyiza cyane.

Ati “Icyiza cyo gukingira abantu benshi, kuko biraza gutuma ubukana bwa virusi bugabanyuka mu kuyihererekanya. Umuntu ukingiwe bimaze kugaragara ko n’ubwo yaba yakwandura virusi ariko ntabwo ishobora kumurembya cyane. Buriya abantu bose bamaze gukingirwa, virusi ntabwo yabasha kongera guhererekanywa.”

Guverinoma iherutse gutangaza ko mu gihe abantu bazaba bamaze gukingirwa ku bwinshi, minsi iri imbere abakozi ba leta n’abandi batandukanye bazajya babazwa icyangombwa cy’uko bikingije ngo badateza ibizazo abo bakorana.

Minisante ivuga ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo guhabwa inkingo cyane ko Guverinoma ikomeje kuzakira ari nyinshi, kuko nibura mu byumweru bitatu bishize u Rwanda nibura buri cyumweru rwakira inkingo zisaga ibihumbi 220 za Pfizer, zigenda zisaranganywa Abaturarwanda hirya no hino mu gihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa