skol
fortebet

Abantu 22 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 772 barayandura

Yanditswe: Monday 12, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere COVID-19 yahitanye abantu 22 bituma abo imaze gutwara ubuzima bagera kuri 582. Abapfuye n’abagore 8 b’imyaka 88,83,35(Kigali), 82(Muhanga), 76,45(Musanze), 60(Rubavu), 59(Ruhango) n’abagabo 14 b’imyaka 91(Ruhango), 85,62,61,55,39,38,31 (Kigali), 69(Rubavu), 67,62,40,37(Musanze), 61(Huye).
Abarwayi bashya babonetse ni 772 mu gihe abakize ari 833. Abakirwaye bageze ku 15,078 barimo abarwayi 70 barembye.
Mu barenga ibihumbi 48 bamaze kwandura (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere COVID-19 yahitanye abantu 22 bituma abo imaze gutwara ubuzima bagera kuri 582. Abapfuye n’abagore 8 b’imyaka 88,83,35(Kigali), 82(Muhanga), 76,45(Musanze), 60(Rubavu), 59(Ruhango) n’abagabo 14 b’imyaka 91(Ruhango), 85,62,61,55,39,38,31 (Kigali), 69(Rubavu), 67,62,40,37(Musanze), 61(Huye).

Abarwayi bashya babonetse ni 772 mu gihe abakize ari 833. Abakirwaye bageze ku 15,078 barimo abarwayi 70 barembye.

Mu barenga ibihumbi 48 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, abasaga ibihumbi 15 baracyarwaye kandi hafi 90% barwariye mu ngo zabo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse kuvuga ko n’undi uzajya asanganwa ubwandu wese “agomba kuguma mu rugo” kugira ngo adakomeza gukwirakwiza icyorezo. Abarembye ni bo bazajya bashyirwa mu bitaro.

Muri uko kuguma mu rugo nabwo uwanduye agomba kwitwararika bidasanzwe n’abo babana bakitwararika mu gihe bataripimisha ngo bamenye uko bahagaze bakirinda ingendo.

Mu gufasha Abaturarwanda bashobora kwandura muri ibi bihe icyorezo cyakajije umurego gusobanukirwa uko bakwitwara, Minisiteri y’Ubuzima hari ibyo yagaragaje nk’ibyo kwitabwaho.

Inama z’ingenzi

Minisante yavuze ko niba uvuye kwipimisha kwa muganga ugasanganwa COVID-19, ugomba guhita utaha vuba na bwangu ukitwararika aho unyura hose wambara agapfukamunwa, wubahiriza intera ya metero, ukaraba intoki kenshi kandi usukura ahantu hose wakoze kugira ngo utanduza abo muhura.

Abantu bose mubana bagomba kwipimisha COVID-19 ku ivuriro ribegereye.

Niba usanze waranduye kandi ntugomba gukuka umutima ahubwo guma mu rugo unishyire mu kato ntiwegere abo mubana cyane cyane abashobora kuzahazwa n’iyo ndwara.

Irinde gusurwa igihe wishyize mu kato kandi uhagarike gahunda zose wari ufite kugeza igihe uzakirira.

Abo mu bana mu rugo bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 batajenjetse, bakambara neza agapfukamunwa, bahana intera bakanakaraba intoki kenshi.

Gerageza kugira ibyiyumviro byiza, uhugire ku bikorwa bikunezeza nko gusoma ibitabo no kumva radio. Nubwo igihe uri mu kato udashobora guhura n’abandi imbonankubone ushobora guhura nabo ukoresheje ikoranabuhanga ufite hafi yawe.

Minisante yavuze ko itsinda rishinzwe kurwanya COVID-19 ryavuguruye ikoranabuhanga rifasha gukurikirana abarwayi hakoreshejwe uburyo bugezweho nka Weltel. Yijeje ko abarwayi bazakurikiranwa n’iryo tsinda kugira ngo bashobore gukira vuba.

Nyuma y’iminsi 14 umurwayi ari mu rugo, yemerewe gusohoka. Itsinda ry’abaganga rizamufasha kumenya ivuriro rimwegereye ryaba irya Leta cyangwa iryigenga, kugira ngo akorerwe ikizamini cyo kureba niba yarakize.

Ugomba kwiyitaho

Umurwayi kandi agirwa inama yo kudahora aryamye buri gihe, ariko agashaka uko aruhuka bihagije.

Asabwa kwirinda gukora cyane no gufata ibinyobwa bisembuye n’itabi kuko bishobora gutuma aremba.

Agomba gukora imyitozo ngororamubiri iringaniye y’iminota 30 nibura ku munsi cyangwa agatembera mu rugo. Ibyo bimufasha gukomeza kugira imbaraga.

Komeza kuvugana n’abakora mu nzego z’ubuzima

Minisante yasobanuye ko umurwayi agomba kuba afite nimero ya telefoni y’umujyanama w’ubuzima ukorera aho utuye, iy’umuyobozi w’Isibo n’iy’uw’akagari ushobora kwitabazwa.

Umurwayi kandi arashishikarizwa cyane guhora atanga amakuru y’uko amerewe buri munsi kugira ngo ibibazo byose yaba afite bikemurwe. Ashobora kuvuga inshuro yifuza ko bamukurikirana buri munsi bamuhamagara kuri telefoni.

Muri iki gihe kuvura COVID-19 mu Rwanda byegerejwe abaturage kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu. Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bakorana n’izo nzego kugira ngo umurwayi arusheho kumva atekanye kandi akire vuba.

Igihe icyo ari cyo cyose Umuturarwanda akeneye ubufasha bujyanye na COVID-19, agirwa inama yo guhamagara umuhuzabikorwa w’ubuvuzi bwayo kuri telefoni 0789198119, cyangwa ku murongo utishyurwa 114.

Uko uzavurwa

Umurwayi ashobora gufata imiti ivura ibicurane kugira ngo ahangane n’ibimenyetso byoroheje nka Paracétamol, Vitamines C, iyo kugabanya ibibazo byo mu muhogo nka losanges strepsils, irwanya indwara zifata mu mazuru irimo uw’amazi wa payidotere hamwe n’iya broncalène na ascorile ivura inkorora.

Agomba gukurikiza amabwiriza y’umuganga wamuvuye cyangwa umukozi wo muri farumasi.

Abaganga bamuvura bashobora kumwandikira antibiotiques cyangwa ibinini bya augmentin kugira ngo bamuvure niba afite umuriro udakira cyangwa afite impungenge ko ashobora kurwara “umusonga”.

Ibyo wanywa n’ibyo warya

Minisante yagaragaje ko umurwayi agomba gufata indyo yuzuye irimo imbuto n’imboga nyinshi kandi akanywa amazi menshi. Ku muntu mukuru litiro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu ku munsi ni ingenzi.

Ku mafunguro y’ingenzi, agomba kwirinda ibinyobwa cyangwa ibiribwa bikonje cyangwa bigoye kugogora, akibanda ku yoroheje kandi afite intungamubiri nk’isupu ishyushye cyangwa imvange y’imboga.

Agomba gufata ibiribwa n’ibinyobwa bikungahaye kuri Vitamines C nk’icyayi kirimo indimu cyangwa umutobe ukozwe ako kanya, hamwe na tangawizi ku bayikunda.

Asabwa kwirinda kurya ibiryo birimo ibirungo byinshi kuko bishobora gutuma aribwa mu gifu. Ashobora gufata icyayi n’ubuki cyangwa amata ashyushye n’ubuki bitewe n’ibyo ukunda. Nubwo ibi binyobwa bishyushye bidashobora kwica iyo virusi, twibuke ko hari icyo bifasha.

Igihe agize ibimenyetso by’indwara bidasanzwe nko kugira umuriro utagabanuka, guhumeka nabi, gukorora cyane cyangwa ikindi kibazo cyose yahura na cyo ashobora guhamagara nimero zavuzwe haruguru.

Minisante yasabye Abaturarwanda kwima amatwi ibihuha ahubwo bagahora basura imbuga za RBC ari zo: www. rbc.gov.rw na Twitter yayo kimwe n’iya Minisante kuko ni ho hatangarizwa amakuru agezweho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa