skol
fortebet

Abantu 7 bahitanwe na na Covid-19 mu Rwanda abandi 849 barayandura

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, abapfuye bazize icyo cyorezo ari 7 batumye abapfuye bose hamwe bagera kuri 438.Abahitanwe na Covid-19 n’abagore bane b’imyaka 76 (Musanze), 58 (Kirehe) 58 na 51 (Kigali) n’abagabo batatu b’imyaka 85 (Kamonyi), 82 na 75 (Karongi).

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 849 ba COVID19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura bose baba 39,047.

Nta muntu wakize, mu gihe abakirwaye babaye 11,337 barimo abantu 39 barembye.Abantu 250,264 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 738 bayihawe uyu munsi.

Mu gihe guhera kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, Abaturarwanda batangira kubahiriza amabwiriza mashya ya Covid-19, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu bose guca ukubiri n’urwitwazo urwo arirwo rwose rwatuma batayubahiriza.

Amabwiriza mashya yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.

Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba.

CP John Bosco Kabera wari mu kiganiro kuri RBA yavuze ko gahunda abantu bose by’umwihariko abo muri ibyo bice bakwiye kubahiriza ari ukugera mu ngo zabo ku isaha yateganyijwe.

Ati “Kuri bose rero, gahunda ni gera mu rugo saa Kumi n’ebyiri bose babireba.”

CP Kabera kandi yihanije abantu batangiye kuvuga ko isaha ya saa Kumi n’ebyiri [18h00], yashyizweho, ari kare cyane bityo bakaba bashobora kuzafatirwa mu duce batuyemo banze kujya mu ngo zabo ngo kuko butari bwira.

Ati “Polisi ntabwo izihanganira abantu batangiye kuvuga ko kugera mu rugo saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba ari kare cyane bityo bakaba bateganya kuzava mu kazi cyangwa aho bakorera bagorobereza muri Quartier ngo ku bo bategereje ko bwira bakabona kujya mu ngo zabo.”

“Ntabwo Polisi izabyemera! Abantu barakangurirwa kureka gukora ingendo zitari ngombwa.”

Uretse amabwiriza areba uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zibujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba.

Muri rusange n’ubwo hari ingamba zo gukumira ikwirakwira ziba zashyizweho, Abanyarwanda bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima asaba gukaraba amazi meza n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwandetse no guhana intera mu gihe habayeho guhura.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa