skol
fortebet

Abanyeshuri bo muri Sudani baje kurangiriza amasomo yabo i Kigali bahishuye icyo biteze

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri 200 bo muri Sudan biga ibijyanye n’ubuvuzi bagiye gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda,kubera ko batashoboraga kwiga kubera intambara ibera mu gihugu cyabo.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri bageze mu Rwanda,bishimiye uko bakiriwe ndetse bavuga ko biteze ko aya mahirwe babonye azabafasha kurangiza amasomo yabo neza.

Iman Osman Abufatima Adam yigaga muri University of Medical Sciences and Technologies (UMST) i Khartoum,ariko ntiyabashije gukomeza amasomo ye kubera intambara iri iwabo muri Sudani.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yavuze ko kwiga Ubuvuzi ari umuhamagaro yiyumvamo ndetse yiteze ko kuba yaje mu Rwanda bizatuma abigeraho.

Yabwiye The New Times ati "Twakiriwe neza mu gihugu.Ikirere ni cyiza,abantu ni beza.Twishimiye gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye.Ikaze twahawe rirenze ibyo twari twiteze.

Yakomeje ati "Kuza mu Rwanda bisobanuye byinshi,biraduha amahirwe yo gusoza amasomo yacu no gukora ibirori byo kurangiza kaminuza.Niteze byinshi cyane,nizeye ko nzishimira urugendo.Nizeye ko tuzasoza neza kandi tugahabwa impamyabumenyi nk’aba Dogiteri."

Lojain Dafaalah Mohamed Alkhair wari mu mwaka wa kane ubwo intambara yarotaga muri Sudani,yishimiye nawe kuba yageze i Kigali ndetse yemeza ko amahugurwa bazahabwa azabagirira akamaro.

Yavuze ko we na bagenzi be bishimiye kuba baje mu Rwanda ndetse bagiye kurangiza amasomo yabo neza.

Yavuze ko ashaka kumenya byinshi ku ndwara zitandukanye n’abarwayi gusa yakunze cyane Abanyarwanda n’ikirere cyo mu Rwanda.

Prof. Mamoun Homeida,Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ubuvuzi muri Sudan ya UMST yavuze ko kuba u Rwanda rwabakiriye ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe ndetse ko bagiye gukoresha aya mahirwe bagafasha aba banyeshuri gusoza amasomo yabo.

Yavuze ko yazanye n’abandi barimu batandukanye ndetse biteguye gukorera ubushake bagatanga umusanzu wabo mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’U Rwanda Didas Kayihura avuga ko U Rwanda rwishimiye gufasha aba banyeshuri kugera ku nzozi zabo.

Ku bijyanye n’amasomo, Kayihura avuga ko bazakurikira gahunda bari bafite muri Sudan, bakoroherezwa gusa kwifashisha ibitaro bya kaminuza bimenyereza umwuga.

Aba banyeshuri bari mu cyiciro cya nyuma cy’amasomo bagomba kumara amezi 8 mu Rwanda kugira ngo babe barangije amasomo.

Bashobora guzasubira iwabo mu gihe amahoro yaba yagarutse ariko ngo hari n’abashobora kuzageragereza amahirwe yabo mu Rwanda.

Mu Rwanda aba banyeshuri bazakomeza kwiga gahunda bakurikiraga mu gihugu cyabo n’abigisha babo nyene ariko banimenyereze umwuga wo kuvura mu bitaro bitandukanye bya Kaminuza y’U Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa