skol
fortebet

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange rya Gatanu

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire, rizakorwa tariki 16 Kanama muri uyu mwaka wa 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabarura mu Kigo cy’Ibarurishamibare NISR, Habarugira Venant yatangaje ko mu barimu bigisha mu mashuri abanza bangana n’ibihumbi 62 basabye kuzifashishwa mu ibarura rusange ry’abaturage, (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire, rizakorwa tariki 16 Kanama muri uyu mwaka wa 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabarura mu Kigo cy’Ibarurishamibare NISR, Habarugira Venant yatangaje ko mu barimu bigisha mu mashuri abanza bangana n’ibihumbi 62 basabye kuzifashishwa mu ibarura rusange ry’abaturage, hazatoranywamo abangana n’ibihumbi 28, bakazajya mu ngo zose zo mu gihugu.

Habarugira yabwiye KT Radio dukesha iyi nkuru ko abo barimu bazakora ubukarani bw’ibarura bazakoresha ikoranabuhanga rya NISR rizashyirwa muri telefone zigezweho (smart phones), rikazihutisha gukusanya ibyavuye hirya no hino mu gihugu.

Ati "Twakoreshaga impapuro mu kigo cy’ibarurishamibare tukamara amezi 6 twinjiza amakuru ari mu mpapuro muri mudasobwa bigatwara n’ikindi gihe cyo gutunganya ayo makuru bya gihanga kugira ngo havemo imibare itangazwa.

Ubu twihaye intego yo gutangaza amakuru y’ibanze nyuma y’amezi 2 cyangwa 3 ku buryo mu kwa 12 tuzaba twatanze imibare."

Mu byo bazabaza abaturage harimo umubare w’abagize umuryango,igitsina,imyaka y’ubukure,icyo bakora,imiterere y’inzu batuyemo,ibikoresho bifashisha mu mirimo yabo n’ibindi bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.

Abafite ubumuga bavuga ibarura ibarura rya 4 riheruka ryabasize ribafata nk’abadahari ariyo mpamvu kuri iyi nshuro buri wese azabarurwa.

Iri barura rizakorwa muri Kanama uyu mwaka rizatanga imibare mishya y’Abaturarwanda kuko iheruka ari iyo mu myaka 10 ishize muri 2012.

Icyo gihe,Ibarura rusange ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 10,515,973 ariko ikigereranyo cy’ubu kivuga ko haba hariyongeyeho abantu basaga miliyoni 3.

Iri barura rusange rigiye kuba ku nshuro ya 5 kuva u Rwanda rwabaho nyuma y’iryabaye muri 1978,1991,2002,2012.

Ibitekerezo

  • Ese urutonde rw ’abatsinze ikizamini cy ’ibarura ruzatangazwa tariki zingahe, ukwezi kwa kangahe?

    Abatsinze ikizamini kibarurishamibare bazatangazwa ryari

    Nibyiza kuzakoresha ikoranabuhanga kuko tubarura muri 2012 byadusabye igihe kirekire.arko abatoranijwe bizabafasha kugira vuba byorohere nabasohora report

    ikoranabuhanga niryiza ryihutisha akazi. Muzashyira ryari ahagaragara urutonde rw,abazakora ibarura batsinze ikizamini?

    Ninyunganizi natangaga . Mubishoboye mwatanga akazi kubantu bazi kugenda no gukoresha smartfone. Nakoze ibarura ndi umu youth , ariko nabonye Hari ntabamwe babyicaga kubushake. Nukubatoza gukora cyane ntakindi batekereza

    Iyo gahunda ngewe ndabona yaragenze neza
    Muri make meabitekereje neza ndabashimiye

    Murakoze cyane! Mubyukuri igihe tugezemo ni nicyo gukoresha ikoranabuhanga bityo rero nshimiye abantu batekeje ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga

    Murebye I midugudu uko yegeranye mugatanga akazi mukurikije abagize amanota menshi murako Kagari byababyiza kurushaho kuko Hari uwagize menshi akaba reserved nyamara uwa retained afite make.Murakoze.

    Murakoze,icyo nasaba abazakora ibarura nukuzakora data collection neza kugirango bazabone uko bazakora results production

    Mbere nambere mbanje kubashimira uburyo mwateguye iri barura nabasaba ngo muzakurikirane neza ko abatsinze ibizamini ko aribo bazakora ibarura ntaburiganya bubayemo. murakoze.

    Mbanje kubashimira ariko ikibazo mfite har imidugudu mwahaye abakarani babiri ahandi umwe kdi mubyukuri umudugudu mwahaye umwe Ariwo munini ndavuga mucyaro rwose muzarebe mwongeremo nabandi murakoze

    mbanje kubashimira ko mwadutekerejeho nka abarezi bo mumashuri abanza nabasabagako mwazakomeza gukurikirana list yabatsinze ikizami cy’ibarura kuko harabahawe kuzakorera iwabo kandi bakorera mukandi karere ubworero ushobora gusanga batazwi nkabarezi bahakorera kuko bakorera ahandi murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa