skol

Abarwaye igicuri mu Rwanda barenze 5%- Ubushakashatsi

Yanditswe: Monday 09, Mar 2026

featured-image

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’impuguke zirimo Dr. Sebera Fidel uzobereye mu kuvura indwara zifata ubwonko n’imitsi, bwagaragaje ko abarwaye igicuri mu Rwanda biyongereye barenga ijanisha rya 5%.

Ni ubushakashatsi bwakozwe bugamije gusuzuma ishingiro ry’imibare yagaragajwe n’ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda ku ndwara y’igicuri mu 2005 ari na bwo bwa mbere bwari bukozwe.

Ubwo bwa mbere bwagaragaje ko Abanyarwanda 4,9% bafite indwara y’igicuri; bivuze ko mu baturage 100 hafi batanu baba bafite iyo ndwara.

Dr. Sebera Fidel usanzwe ari umuganga muri CHUK ndetse n’umwarimu muri Kaminuza yabwiye IGIHE ko iyo mibare yari iri hejuru ndetse itera bamwe kuyibazaho, bituma biyemeza kuzakora ubundi.

Ubwo bushakashatsi bundi bakoze bwo ntibwakorewe mu gihugu hose, ahubwo bwafashe ibice bito bashaka gushaka ishingiro rya ya mibare y’uko mu Banyarwanda 100 hafi batanu muri bo baba barwaye igicuri.

Mu 2018 ni bwo itsinda ry’abashakashatsi barimo Dr. Sebera batangiye ubwo bushakashatsi babukorera mu midugudu ibiri y’Akarere ka Musanze ariko bajya muri buri rugo. Icyo gihe, imibare yerekanye ko abaturage 4,7% bafite indwara y’igicuri.

Nyuma mu 2021 bongeye gukora ubundi, babukorera mu yindi midugudu ibiri yo mu Karere ka Gisagara ndetse bwo mbere yo gushaka amakuru bafatanya n’abajyanama b’ubuzima babanje guhugurwa kugira ngo guhabwa amakuru n’abaturage birusheho koroha.

Ubwo bushakashatsi bwo bwaberetse ko abarwaye igicuri ari 7,4% bivuye kuri 4,7% bari babonye i Musanze.

Kugira ngo bemeze iyo mibare, mu 2024 ubushakashatsi bwakomereje mu Karere ka Gicumbi bubereka ko abarwaye igicuri ari 4,2%.

Dr. Sebera yavuze ko ubwo bushakashatsi bwashimangiye ko imibare y’ubwo mu 2005 idakwiye gushidikanywaho kuko abarwaye igicuri mu Rwanda ari benshi ndetse mu busesenguzi bw’iyo mibare mishya yahujwe bigaragaza ko abakirwaye ubu barenga 5%.

Muri ubwo bushakashatsi kandi abo bakekwagaho iyo ndwara bitewe n’ibibazo basubije baranabasuzumaga abo bibaye ngombwa bakabavura.

Dr. Sebera yavuze ko kugira Abanyarwanda barenga 5% barwaye igicuri ari imibare iri hejuru cyane mu bihugu bya Afurika kuko ahenshi baba bari hagati ya 2% na 3% uretse mu gace kamwe ka Kenya byigeze kugaragara ko bafite 8% by’abarwaye iyo ndwara.

Ni mu gihe mu bihugu byateye imbere ho imibare iri hasi kuko iba iri nko muri 0,2%

Yagaragaje ko ibyo bishingiye ku kuba ubushakashatsi bwo mu Rwanda buba bwimbitse cyane ugereranyije n’ubwo bw’ahandi ku buryo bishoboka ko kuba ahandi imibare iri hasi atari uko abarwaye igicuri ari bake.

Ati “Ubushakashatsi bwo mu Rwanda haba hashyizwemo ingufu kandi usanga uburyo dukoresha mu gushaka amakuru bukomeye cyane ikiduca mu myanya y’intoki ari gito. Aho handi rero usanga uburyo bakoresha harimo byinshi bishobora kubaca mu myanya y’intoki kuko buba budakomeye cyane.”

Agaruka ku bitera indwara y’igicuri mu Banyarwanda, Dr. Sebera yavuze ko cyiganje mu bana bari munsi y’imyaka 18 kandi bagikomora ku kuvuka bananiwe.

Hari n’abandi bagiterwa n’impanuka zo mu muhanda, ndetse n’icyakomotse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abakubiswe mu mutwe, mu gihe mu bantu bakuru barwaye igicuri mu Rwanda gishamikiye ku ndwara zidakira nka diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi iyo zitakurikiranywe neza.

Igicuri ni igihe mu bwonko habaye imikorere idasanzwe y’uturemangingo aho ibimenyetso by’amashanyarazi bigenda muri utwo turemangingo biba byiyongereye bidasanzwe.

Ibyo bigira ingaruka ku bice byinshi by’umubiri kuko ubwonko ari bwo buba bukoresha umubiri wose.

Sebera Fidel yavuze ko kubona amabara uko atari, guhumurirwa cyangwa kunukirwa n’ibidahari, kugira igice runaka cy’umubiri gikora bidasanzwe na byo haba biba ari igicuri bamwe bagendana batabizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa