skol
fortebet

Abaturage ntibavuga rumwe ku byuma bibasuzuma uburwayi bw’imbere mu mubiri

Yanditswe: Wednesday 04, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahanga mu ikoreshwa ry’ibyuma byo kwa muganga bisuzuma ubuzima bw’umuntu nka ‘scanner’ bahamya ko guca mu cyuma bikurura ingaruka nyinshi harimo no kurwara kanseri, bagatanga ihumure ko hari ubwirinzi bwateganijwe mu rwego rwo gukumira izo ngaruka. Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavugako bitewe impungenge nuko ngo bigabanya iminsi yo kubaho .
Hirya no hino mu gihugu usanga ku bitaro bitandukanye hari abaturage bagana serivisi zo kwivuza, zirimo n’izo guca mu byuma bireba mu mubiri imbere. (...)

Sponsored Ad

Abahanga mu ikoreshwa ry’ibyuma byo kwa muganga bisuzuma ubuzima bw’umuntu nka ‘scanner’ bahamya ko guca mu cyuma bikurura ingaruka nyinshi harimo no kurwara kanseri, bagatanga ihumure ko hari ubwirinzi bwateganijwe mu rwego rwo gukumira izo ngaruka. Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavugako bitewe impungenge nuko ngo bigabanya iminsi yo kubaho .

Hirya no hino mu gihugu usanga ku bitaro bitandukanye hari abaturage bagana serivisi zo kwivuza, zirimo n’izo guca mu byuma bireba mu mubiri imbere.

Iyo uganiriye na bamwe mu bahabwa izi serivisi, bavuga ko baterwa impungenge n’amakuru bumva ko ngo iyo umuntu aciye mu cyuma nka scanner ashobora gukuramo izindi ngaruka zirimo nko kugabanya iminsi yo kubaho cyangwa kurwara kanseri. Icyakora bakifuza ko ababisobanukiwe babaha amakuru nyayo kuko babyumva nk’ibihuha.

Umwe mu baganiriye n’Umuryango yagize ati " Numva bavuga ngo iyo umuntu aciyemo niko iminsi ye igagabanuka, nanjye nagiciyemo kenshi bakambwira ko iminsi nari kubaho igenda igabanuka, ubwo rero abantu bose bahamya ko kiriya cyuma ari kibi igihe cyose ugiciyemo ngo niba wari ufite mirongo itanu hagenda havaho umwe umwe ahubwo nk’abaganga babitubwiraho niba hari ingaruka bigira bakajya batugabanyiriza inshuro ducamo."

Dr Sendegeya Augustin, Umuganga akaba n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya kaminuza bya butare CHUB avuga ko koko izi ngaruka zishobora kubaho biturutse ku mirasire y’ibi byuma, icyakora agashimangira ko kwa muganga haba hari uburyo bwizewe bwateganyijwe mu kuzikumira.

Yagize ati "Birumvikana rero ko iyo mirasire yitwa Rayonku kigero runaka ishobora kwangiza ibice bimwe by’umubiri, uturemangingo igahindura imikorere yatwo ikaba yatera indwara ya kanseri, ni ukuvuga ko mu mubiri haba hagiyemo imirasire myinshi.

Mujya mwumva ibyo bita ingufu za nuclear, iyo habayemo gusohoka ku iyo mirasire myinshi ikajya hanze icyo gihe iba yateza ibibazo bikomeye cyane. Ariko nabamara impungenge ko iyo mirasire dukoresha aba ari mike cyane ku buryo itateza ikibazo.

Hari n’ubwirinzi tugira aho tubikorera tugerageza ku buryo ya mirasire ikomeze iri muri cya cyumba imbere, abadamu batwite nabo ntabwo dukunze kubikora kuko tuba dufite impungenge zuko hari ikibazo yagira ku mwana atwite, ndetse no kubana bakiri batoya dufite uburyo tubikora tukabakingira, tukabafotora gusa mu magambo make iyo mirasire nibyo ishobora kuba yateza ikibazo iyo ikoreshejwe ari myinshi.

Kuba bavuga ko bigabanya iminsi yo kubaho ndumva nabyo tubyitaho hagamijwe gukumira izo ngaruka navuze haruguru. "

Inzobere mu buzima zishimangira ko guca mu cyuma, ari bwo buryo bwizewe bufasha umuntu kumenya neza indwara ziri mu mubiri we, zirimo nk’izo mu mara yo mu nda, umuvuduko w’amaraso, diyabete, kanseri, koroha kw’amagufa, indwara zo mu mutwe nk’ibibyimba, impyiko, n’izindi.

INKURU YA: Iradukunda Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa