skol
fortebet

Akarere ka Rulindo kahembye ba bana b’abakobwa batarangariye amagare bagiye ku ishuri

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Abanyeshuri babiri barimo Ariane na Louange biga muri GS Rusiga mu karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda 2021,ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira, bagakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n’Umuyobozi w’Akarere.

Sponsored Ad

Aba bana bo mu karere ka Rulindo bishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bavuga ko ari urugero rwiza rw’abantu bita ku bibareba kuko amagare yabaciyeho habe no kurangara cyangwa ngo barebe ku ruhande.

Mu bihembo aba banyeshuri bahawe harimo amakayi n’amakaramu nkuko byagaragaye ku mafoto yafashwe.

Aba bana babiri b’abakobwa bashimiwe ko bari bambaye impuzankano y’ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n’amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yo hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Akarere ka Rulindo ku bw’iki gikorwa cyiza kakoze cyo gushimira aba banyeshuri. Ati "Ni byiza bitanga akanyabugabo bagakora neza".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, nawe yashimiye aba bana mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.Yagize ati "Mbonye ino foto y’abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka".

Iyi foto yakunzwe na benshi,yafotowe na kabuhariwe Plaisir Muzogeye ayishyira hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ku rukuta rwe rwa Twitter.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa