Byinshi kuri Dr.Nsabimana Ernest wagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo
Yanditswe: Tuesday 01, Feb 2022

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.
Yasimbuye kuri uyu mwanya, Amb Gatete Claver wagiye guhagararira u Rwanda muri Loni.
Mu Ukuboza 2020, Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y’uko yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.
Mu zindi mpinduka, Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga (...)
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.
Yasimbuye kuri uyu mwanya, Amb Gatete Claver wagiye guhagararira u Rwanda muri Loni.
Mu Ukuboza 2020, Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y’uko yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.
Mu zindi mpinduka, Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri, yagizwe Umunyamabanga wa Leta n’ubundi muri iyi Minisiteri.
Dr. Ernest Nsabimana yavutse mu 1977 i Butare, mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, ubu ni Majyepfo y’u Rwanda.
Yabonye impabumenyi ya Kaminuza mu ishami rya Civil Engineering mu 2006, yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Kuva icyo gihe yabaye umwarimu wa tekiniki mu gihe cy’imyaka ibiri, ku ishuri rya Tekinike rya Nyanza, ryahoze ryitwa ETO Gitarama.
Mu 2010, Dr Nsabimana yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Masters na Ph.D, abikuye muri Kaminuza ya Kyung Hee yo muri Korea y’Epfo.
Mu 2015, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’ubwikorezi.
Yabaye Umuyobozi wa IPRC Karongi kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza mu Ukwakira 2019.
Kuva muri Kanama 2019 kugeza mu Kuboza 2020, Dr. Nsabimana yabaye Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzura mikorere, RURA.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *