skol
fortebet

Gakenke :Imvune yo kuvoma kure akiri umwana yatumye Mujawashema aha amazi meza abatuye aho akomoka ku buntu

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi witwa Candide Mujawashema yavuze ko akiri muto yagorwaga cyane no kubona amazi iwabo mu misozi y’i Ruli mu majyaruguru y’u Rwanda,byatumye ahakora umushinga wa miliyoni nyinshi uzamura amazi ukayegereza ingo zigera kuri 900.
Henshi muri iki gice cy’akarere ka Gakenke abaturage batuye ku misozi baracyagorwa no kubona amazi meza, ariko aho Mujawashema avuka barishimye kuko yayabegereje.
Umugore umwe mu begerejwe aya mazi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: "Twabyukaga saa (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi witwa Candide Mujawashema yavuze ko akiri muto yagorwaga cyane no kubona amazi iwabo mu misozi y’i Ruli mu majyaruguru y’u Rwanda,byatumye ahakora umushinga wa miliyoni nyinshi uzamura amazi ukayegereza ingo zigera kuri 900.

Henshi muri iki gice cy’akarere ka Gakenke abaturage batuye ku misozi baracyagorwa no kubona amazi meza, ariko aho Mujawashema avuka barishimye kuko yayabegereje.

Umugore umwe mu begerejwe aya mazi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: "Twabyukaga saa cyenda tujya kuvoma hasi iriya nko mu birometero 20 ukajya kuvoma uhetse n’umwana, ariko ubu umuntu asigaye akaraba agacya."

Nyuma y’imyaka 20 avuye i Ruli, Mujawashema ubu uba mu Bufaransa, yakoresheje amafaranga ye n’inkunga y’inshuti ze ahashyira uyu mushinga utagamije inyungu ngo abahatuye ntibahure n’ibyo yabayemo.

Ati: "Kera najyaga ku ishuri niga kure cyane, mu gitondo tukabyuka tukajya gushaka n’amazi… kuri twa tuzi twazanye ngakuraho ducyeya ngashyira mu gacuma nkajyana ku ishuri.

"Rimwe na rimwe nkagenda niruka wagera mu nzira kakameneka… mwalimu akagukubita…

"Icyo kintu cyanjemo kuva kera cyo kugira ngo abagore bagire uburyo bworoheje bwo kubona amazi hafi yabo badakoze ibirometero."

Umushinga we ariko ntugera hose muri aka karere k’imisozi, hari benshi bagikora urugendo rurerure rwo kumanuka umusozi no kuwuzamuka bikoreye amazi.

Undi mugore wo muri aka gace ati: "Turamanuka tukajya hasi gushaka amazi, nayo ntabwo aba ari meza cyane ni ukudaha, ni kure, ni imvune cyane.

"Amazi y’amatungo yo ni ikibazo! Nonese waba wabuze ayo gutekesha ukayaha inka?"

Amazi yabahaye azacungwa ate?

Ibikorwa nk’ibi mu bice by’icyaro bikunze kutaramba, uzanye igikorwa agaheruka akihageza, abaturage nabo bakagifata nabi kuko nta mbaraga zabo bagishyizeho.

Gusa Candide Mujawashema n’abaturage begerejwe amazi bavuga ko nta mpungenge bafite kuko bateganyije imicungire yayo, abaturage batanga amafaranga macye yo kubungabunga uyu mushinga.

Mujawashema ati: "Tuzakuraho amafaranga macye yo guhemba uvomesha, andi mafaranga azajya asimbura uturobine twapfuye cyangwa itiyo yapfumutse."

Avuga ko kanyamigezi (umuhanga mu by’amazi) wakoze uyu mushinga, bifuza ko aba umukozi uhoraho uzajya akemura ikibazo cyavuka.

Uyu mushinga wifashisha ingufu z’amashanyarazi zizamura amazi imusozi ziyavanye ku ntera igera kuri 10Km mu gishanga, akagera ahegereye ingo zigera kuri 900.

Mujawashema avuga ko azakomeza gushakisha ubushobozi kugira ngo agabanyirize n’abandi baturage b’aha ku ivuko rye imvune baterwa no kuvoma kure.

INKURU YA BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa