skol
fortebet

Gatsibo : Abaturage babangamiwe n’ indwara baterwa no gukoresha amazi y’ ibishanga

Yanditswe: Sunday 18, Dec 2016

Sponsored Ad

Abatuye Umurenge wa Gasange wo mu karere ka Gatsibo bavuga ko babangamiwe n’ uburwayi baterwa no gukoresha amazi y’ ibishanga kandi baturanye n’ imiyoboro y’ amazi meza.
Mu gihe gahunda ya guverinoma y’ u Rwanda ari uko buri mu Nyarwanda agomba kugerwaho n’ amazi meza bitarenze 2018, Umurenge wa Gasange wo mu karere ka Gatsibo nturageramo amazi meza gusa ngo hari imiyoboro idafite icyo ibamariye.
Abatuye uyu murenge bavuga ko nubwo bataranye n’ imiyoboro y’ amazi meza inshuro nyinshi nta mazi (...)

Sponsored Ad

Abatuye Umurenge wa Gasange wo mu karere ka Gatsibo bavuga ko babangamiwe n’ uburwayi baterwa no gukoresha amazi y’ ibishanga kandi baturanye n’ imiyoboro y’ amazi meza.

Mu gihe gahunda ya guverinoma y’ u Rwanda ari uko buri mu Nyarwanda agomba kugerwaho n’ amazi meza bitarenze 2018, Umurenge wa Gasange wo mu karere ka Gatsibo nturageramo amazi meza gusa ngo hari imiyoboro idafite icyo ibamariye.

Abatuye uyu murenge bavuga ko nubwo bataranye n’ imiyoboro y’ amazi meza inshuro nyinshi nta mazi aba arimo. Ibi ngo bituma bakora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi y’ ibishyanga ari nayo bavuga ko abatera indwara.

Musa Muhutu yavuze ko uretse kuba bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi mu bishanga ngo aya mazi abagiraho ingaruka zirimo uburwayi bw’ inzoka.
Yagize ati “Aya mazi tuvoma tugakoresha aba ari mabi by’ umwihariko iyo imvura yaguye. Ndababwiza ukuri dufite ubwoba ko azadutera inzoka”

Muhutu avuga ko abana n’ abagore aribo bakunze kugerwaho n’ ingaruka zo gukoresha aya mazi.

Uretse aba baturage bavuga ko amazi mabi bavoma mu bishanga, ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Gasange nabwo bwemeza ko kuba uyu murenge utarabona amazi meza nabo bibagiraho ingaruka. Ngo ku munsi iki kigo nderabuzima kigura amajerikani 30 y’ amazi yo kwifashisha mu mirimo yo mu bitaro.

Matabaro Theophile, umujyanama w’ ubuzima muri uyu murenge avuga ko bakira abaturage benshi bakeneye ubufasha barwaye inzoka bitewe no gukoresha amazi mabi.

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imari n’ iterambere Theogene Manzi, avuga ko iki kibazo cyo kuba abaturage batabona amazi uko bikwiye biterwa n’ amiko make gusa atanga ikizere ko umwaka utaha iki kibazo kizaba cyakemutse.

Yagize ati “Twakunze kutabona amafaranga ahagije gusa dufite icyizere ko umwaka utaha amazi meza azagera mu tugari twinshi”

Manzi avuga ko gukura amazi mu Kiyaga cya Muhazi bisaba ubushobozi buhambaye n’ ibikoresho bihenze gusa avuga ko bari mu biganiro n’ ikigo cy’ igihugu cyita kubidukikije REMA ngo kizabibafashemo.

Kuri ubu abanyarwanda 84,8 % nibo bamaze kugerwaho n’ amazi meza, mugihe gahunda ya guverinoma ari muri 2018 buri mu nyarwanda azaba afite amazi meza. Ni mu gihe kandi muri gahunda y’ icyerekezo gishya u Rwanda rwihaye 2050 biteganyijwe ko buri muryango uzaba ufite amazi meza mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa