skol
fortebet

"Hari abana baterwa inda zitateganyijwe bagahohotewa n’ababyeyi babo"- Inganire Emery Jocelyne

Yanditswe: Wednesday 06, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhuzabikorwa w’umushinga Baho neza,Ingabire Emery Jocelne,ufasha abana b’abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 kumenya ubuzima bw’imyororokere no kubibutsa icyo amategeko ateganya mu gukuramo inda,yavuze ko hari abahohoterwa n’ababyeyi babo aho gufashwa.
Ingabire yavuze ko bahuye n’abana bateye inda bari munsi y’imyaka 18 bo mu Karere Ka Nyarugenge babaha amahugurwa y’ibanze ajyanye no kubibutsa uburenganzira bwabo no kumenya uko bakwitwara mu gihe baba bahohotewe n’abantu bakuru (...)

Sponsored Ad

Umuhuzabikorwa w’umushinga Baho neza,Ingabire Emery Jocelne,ufasha abana b’abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 kumenya ubuzima bw’imyororokere no kubibutsa icyo amategeko ateganya mu gukuramo inda,yavuze ko hari abahohoterwa n’ababyeyi babo aho gufashwa.

Ingabire yavuze ko bahuye n’abana bateye inda bari munsi y’imyaka 18 bo mu Karere Ka Nyarugenge babaha amahugurwa y’ibanze ajyanye no kubibutsa uburenganzira bwabo no kumenya uko bakwitwara mu gihe baba bahohotewe n’abantu bakuru bakabatera inda zitateganijwe.

Yongeyeho ko ubwo bahuguraga n’abana batewe inda basaga 100 bo mu karere ka Nyarugenge basanze bafite ikibazo gikomeye abenshi muribo aha bababwiye ko mu gihe batwaraga izo nda bahohotewe n’ababyeyi babo birangira babirukanye mu miryango bakomokamo,bamwe mbisanga mu muhanda babaye indaya kuko nta yandi mahitamo bari bafite.

Yagize ati "Abana batwara inda zitateganyijwe kubera ko bataganirijwe n’ababyeyi.Nko mu karere ka Nyarugenge,abana iyo batwaye inda bamwe batereranwa n’ababyeyi.Abenshi bahita bajya gushakira ubuzima mu buraya kuko yabuze ubufasha,bikangiza ubuzima bwabo."

Ingabire yavuze ko hari umwana wavuze ko yatewe inda afite imyaka 16 n’umugabo wari ufite imyaka 50 yamara kumutera inda agahita acika bikamuviramo kuva mw’ishuri

Uyu Muhuzabikorwa w’umushinga Baho neza yavuze ko mu bushakashatsi bumaze gukorwa,bwagaragaje ko abana b’abakobwa batwara inda badafite imyaka y’ubukure akenshi bashukishwa amafaranga nabo bagabo babijeje ibitangaza rimwe na rimwe.

Hari abazitwara gutyo hakabaho n’abagerageza kuzikuramo bamwe bikabaviramo urupfu abandi bakazikuramo nabi bikarangira atongeye kubyara.

Ingabire yavuze ko abana babyara batageza kumyaka akanshi ntabwo bajya kwandikisha abana babyaye kuko kuko bataba bazi ko kwandikisha umwana mu iranga mimirere ari itegeko.

Ingabire Emery yavuze ko Umwana wese utarageza imyaka y’ubukure iyo umusambanije niyo mwaba mwumvikanye gute mu mategeko uba wamuhohoteye.

Ingabire yanavuze ko hari abana baterwa inda bakabura ubutabera kuko hari ubwo abazibatera baba batemera ko inda ari izabo ibimenyetso bikazajya kuboneka baramaze gutoroka.

Bakaba basaba ko hashyirwaho inzego zibafasha hatabayeho kujya mu nkiko kuko ngo usanga kujya mu nkiko baba batabisobanukiwe.

Ingabire yavuze ko ikindi kibazo abana bamwe bavuze bahura nacyo iyo bavuye mu ishuri ari uko batabona uburyo bwo gusubira mu ishuri kandi bafite ubushake.

Umushinga Baho neza umaze guhugura abana b’abakobwa batwaye inda bari munsi y’imyaka 18 basaga 2,800 mu turere 28.Mu kwezi k’Ukuboza uzaba wujuje imyaka 3 ukorera mu Rwanda.

Abahuguwe bahawe amakuru yose mu kuboneza urubyaro,ibyo gukuramo inda no kwandikisha abana babo.

Ingabire Emery Jocelyne avuga ko Umushinga Baho Neza wahisemo guhugura abana 100 muri buri karere batewe inda zitateganijwe bari munsi imyaka 18 kugirango bajye babona uko babakurikirana Umunsi kuwundi

Intara y’iburasirazuba niyo igaragaramo Umubare munini w’abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18.

Intara y’amajyepfo niyo ifite Umubare mucye w’abana babakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa