skol
fortebet

Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kwakira abarwayi basanzwe nyuma y’igabanuka ry’aba Covid-19

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, cyatangaje ko bitewe n’ubwandu bwa COVID19 bukomeje kugabanuka, Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge byavurirwagamo abarwaye COVID19 bigiye kuvura n’indwara zisanzwe.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma yaho n’andi mavuriro yavurirwagamo iki cyorezo yatangiye gutanga serivisi zisanzwe.

Mu bitaro bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali kuva byamara kubakwa ikiciro cya mbere byahise bihurirana n’iyaduka rya Covid 19 bigirwa ikigo cy’Ikitegererezo cyo kuvuriramo abarembejwe n’icyo cyorezo.

Gusa bitewe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zirimo no gukingira umubare munini w’abatuye Umujyi wa Kigali, kuri ubu muri ibi bitaro hasigayemo umurwayi umwe gusa wa Covid-19 kimwe no mu bitaro bya Kibuye nabyo byari bifite izo nshingano.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yabwiye Radio y’Igihugu ko kubera igabanuka rya Covid-19,ibi bitaro bigiye gutangira kwakira abandi barwayi ndetse yasabye abantu gukomeza kwitwararika cyane cyane muri iki gihe iminsi mikuru yegereje.

Ati "Dufatanyirize hamwe gutuma ibintu biba byiza.Turegera iminsi mikuru, turegera igihe abantu baba bashaka gukora ibirori cyangwa basa n’abasiganwa cyangwa basa n’abiyishyura igihe cyashize; ibyo ni byo akenshi usanga biturukamo n’ibibazo dushingiye ku byo no mu bindi bihugu bagiye banyuramo.Akaba ari nayo mpamvu navuga ngo ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye!"

Uyu murwayi usigaye muri biriya bitaro namara gusezererwa,ibi bitaro bizahita bitangira kwakira abarwayi basanzwe mu gihe abandi bazajya bandura Covid-19 bazajya bavurirwa mu kigo cya Kanyinya nacyo cyari cyahawe izo nshingano kuva coronavirus yatangira kugera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa