skol
fortebet

Imirenge 10 yari muri Guma mu rugo yakuwemo

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imirenge 10,irimo iyari imaze igihe iri muri gahunda ya Guma Mu rugo yakuwemo, abaturage bayituye basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 .
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko imirenge yakuwe muri Guma mu rugo irimo uwa Tumba na Gishamvu yo mu karere ka Huye, Byimana mu karere ka Ruhango, Rukara, Mwiri, Nyamirama na Murundi yo mu karere ka Kayonza na Muhura, Remera na Kageyo yo mu karere ka Gatsibo.
Mu mpera za Nyakanga uyu mwaka,nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi (...)

Sponsored Ad

Imirenge 10,irimo iyari imaze igihe iri muri gahunda ya Guma Mu rugo yakuwemo, abaturage bayituye basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 .

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko imirenge yakuwe muri Guma mu rugo irimo uwa Tumba na Gishamvu yo mu karere ka Huye, Byimana mu karere ka Ruhango, Rukara, Mwiri, Nyamirama na Murundi yo mu karere ka Kayonza na Muhura, Remera na Kageyo yo mu karere ka Gatsibo.

Mu mpera za Nyakanga uyu mwaka,nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imirenge 50 yo mu duce dutandukanye mu gihugu by’umwihariko mu twashyiriweho gahunda ya Guma mu Karere twashyizwe muri Guma mu rugo y’iminsi 14.

Icyemezo cyo gushyira imirenge muri Guma mu rugo cyafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’lnzego z’buzima ku miterere y’uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu no kugira ngo uduce dukomeze gukurikiranwa neza.

Minaloc yibukije abatuye mu mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa