
Inzobere mu buvuzi ziburira abantu bafata imiti basigaje mu gihe bivuzaga indwara mu bihe byabanje, bakongera bakayinywa igihe bongeye kumva bafite ibimenyetso bisa n’ibya mbere, kuko bashobora gusanga ubwoko bw’agakoko bari barwaye bwarahindutse ugereranyije n’ubwa mbere.
Indwara zigaragara cyane mu baturarwanda muri iki gihe harimo ibicurane by’amoko atandukanye n’inkorora, ariko n’icyorezo cya Covid-19 kiracyagaragara ku rugero ruto cyane.
Izi ndwara ziri mu zo abantu badakangukira kujya kwivuza mu mavuriro atandukanye bavuga ko zikiza, n’ugize umuhate wo gukoresha imiti, agakoresha mike mu yo yandikiwe na muganga isigaye akayibika, akazongera kuyifata yumvise ibimenyetso bisa na bya bindi.
Umuyobozi Ushinzwe w’Agashami Gashinzwe Ibicurane mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Hugues Valois Mucunguzi, yatangaje ko hari abantu bagifite uwo muco wo kunywa imiti batandikiwe na muganga.
Ati “Niba muganga uyu munsi nagiye akampa imiti sinyimare, ubutaha ni yo nkoresha ugasanga ntabwo twihutira kujya kwivuza. Hari impamvu nyinshi zatuma utawukoresha. Ubwoko bwa virusi uba ufite bushobora kuba bwahindutse. Wenda ntituragira ubushobozi bwo kuvuga ngo buri murwayi uje mu Rwanda turamupima tumenye ubwoko bw’ibicurane afite uyu munsi, ariko ejo nshobora kuba nari mfite ibicurane bisanzwe twita ‘influenza’ ubwoko bwa A, ejo nkagira bya bimenyetso n’ubundi nkaba mfite Covid-19 noneho, nkongera nkakoresha ya miti bari bampaye ntarangije, icyo gihe ntabwo iri bumfashe gutsinda ya Covid mfite aka kanya.”
Yakomeje avuga ko “Iyi miti dufata, uko tugenda tuyifata ntituyirangize, nagira ibindi bimenyetso bijya gusa nkongera nkayifata na za virusi, na mikorobe ziturimo ziga uburyo zirwana na yo ku buryo wa muti uzagera igihe ukaza ya virusi yarawumenyereye.”
Abahanga mu buvuzi bavuga ko virusi na mikorobe zirwanywa n’ubudahangarwa bw’umubiri, imiti batanga kwa muganga ikaba iyo kurwanya ibimenyetso bibangamira umuntu mu gihe yarwaye, bigafasha umubiri kurwanya iyo virusi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko uburyo virusi na mikorobe birushaho kurema ubudahangarwa ku miti biturutse ku kuyikoresha nabi bigenda byiyongera.
OMS igaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara abantu 99 mu bantu ibihumbi 100 bicwa n’ingaruka zo kuba imiti bahabwa virusi zarayimenyereye.
Imibare igaragaza ko mu 2019, abantu miliyoni 1.27 bapfuye kubera ko imiti bahawe virusi z’indwara barwaye zize guhangana na yo, mu gihe abandi miliyoni 4.59 bishwe n’izindi mpamvu ariko hakiyongeramo n’iyo kuba imiti bahawe itagishoboye kurwanya virusi barwaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *