skol
fortebet

Indwara y’ Amavunja ifatwa nk’iyacitse mu Rwanda, iravugwa mu karere ka Musanze

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka ishize, nibwo Perezida Paul Kagame yumvikanye avuga ko ikibazo cy’amavunja mu baturage kigomba gucika burundu mu baturage.

Sponsored Ad

Mu myaka ishize, nibwo Perezida Paul Kagame yumvikanye avuga ko ikibazo cy’amavunja mu baturage kigomba gucika burundu mu baturage.

Icyo gihe inzego zibanze zagerageje kuyarwanya ndetse haba n’ubukangurambaga bwo kuyakura kuburyo byageze aho bisa nibirangiye, byitwa ko yatsinzwe.

Icyakora kuri ubu ,iki kibazo cy’amavunja akabije kiraboneka mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, aho abaturage bavuga ko aterwa n’ubukene n’umwanda.

Muri aka kagari hari imiryango biboneka ko yasabitswe n’amavunja, benshi bafite ipfunwe ryo kugira icyo babwira umunyamakuru kubera amavunja bafite.

Umukecuru w’imyaka 76 yibasiye, yabwiye BBC ko ayaterwa n’ubumuga bw’ingingo no kuba nta n’umwuzukuru afite ngo amuhandure.

Muri zimwe mu ngo, abana bato barwaye amavunja ku buryo biteye impungenge abaturanyi babo.

Imiterere y’amavunja, abaturage basobanura ko igizwe n’ imigi, ya migi rero niyo ibyara izindi mbaragasa, rero nabo batekereza ko abana babo bashobora kurwara amavunja.”
Aba baturage bavuga ko bagerageza gukemura ikibazo mu buryo rusange no gufatanya, ariko nta musaruro biratanga.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ntiyasubije BBC kuri iki kibazo, gusa mu minsi ishize yumvikanye avuga ko muri ako gace abantu basaga 50 bari barwaye amavunja kandi ko mu ngamba bafite harimo guhandura abayarwaye urugo ku rundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa