skol
fortebet

Kamonyi: Umugabo yagiye kugorobereza ku kabari bucya bamusanga yapfiriye mu mugezi

Yanditswe: Monday 28, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umurambo w’Umugabo wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, wasanzwe mu mugezi witwa Mugera ugabanya Akagari ka Ruyenzi n’aka Gihara, bikekwa ko yishwe n’amazi y’imvura yari yaraye iguye muri ako gace.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye muri uyu mugezi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yambutse uwo mugezi yagiye kugorobereza ku kabari kari ku gasantere (...)

Sponsored Ad

Umurambo w’Umugabo wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, wasanzwe mu mugezi witwa Mugera ugabanya Akagari ka Ruyenzi n’aka Gihara, bikekwa ko yishwe n’amazi y’imvura yari yaraye iguye muri ako gace.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye muri uyu mugezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yambutse uwo mugezi yagiye kugorobereza ku kabari kari ku gasantere kari hafi y’uyu mugezi.

Yongeyeho ko umugore we, ariwe wabwiye umukuru w’umudugudu, ko uwo mugabo yaraye adatashye, bahita bajya kumushakisha basanga umurambo we mu mugezi.

Yagize ati “Yari yagiye kugorobereza hakurya y’umugezi kuko n’ubundi niko ubuzima bw’abaturage b’aho buba bumeze kwa kundi bamenyera umugezi, ajya ku gasantere, umugore we rero yabonye adatashye mu gitondo ajya kubibwira mudugudu bajya kureba ko atajyanywe n’umugezi nibwo babonye umurambo we amazi yawutwaye.”

Uyu murambo ukigaragara Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bahise bajya kuwureba no kuwukura muri uyu mugezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa