Kigali: Abacuruzaga udupfukamunwa barahombye bashaka indi mirimo
Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

Nyuma y’aho inama y’abaministiri ifatiye ingamba zo gukuraho amabwiriza yategekaga abanyarwanda kwambara udupfukamunwa, bamwe mu bacuruzi batwo baracyatubitse, abandi badukoresha mu miryango yabo; ndetse hari n’abagiye gucuruza ibindi.
Nyuma y’aho inama y’abaministiri ifatiye ingamba zo gukuraho amabwiriza yategekaga abanyarwanda kwambara udupfukamunwa, bamwe mu bacuruzi batwo baracyatubitse, abandi badukoresha mu miryango yabo; ndetse hari n’abagiye gucuruza ibindi.
Hashize amezi arenga atatu kwambara agapfukamunwa bitari itegeko mu Rwanda, kuva aho inama y’abaminisitiri yateranye wa Gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022 ivugururiye ingamba zo kwirinda COVID 19. Kuva icyo gihe imibereho y’inganda, abadozi n’abacuruzi b’udupfukamunwa yarahindutse igana ahatari heza.
Mu kagari ka Rugenge, umurenge wa Muhima, amaduka amwe aracyadufite, kimwe n’umuti wo gukaraba intoki (sanitizer), ndetse n’udutambaro two mu mutwe ku bagenda kuri moto (utunozasuku).
Uyu ni umwe mu bacuruzi wari yararanguye twinshi, amabwiriza asohotse atangira kudukoresha we n’umuryango; ibyo kuducuruza ngo yunguke bigenda nka nyomberi. Mu iduka rye haracyarimo amapaki icumi.
Agira ati, “Kuva ariya mabwiriza yavanwaho, maze kugurishaho kamwe. Ntawe ukitugura, njye ntukoresha mu rugo n’abana, nk’iyo tugiye ahantu hari ivumbi cyangwa dushaka kwirinda amasinezite. Tumwe natujyanye mu rugo, umwana ugiye nko mu isoko, mu rusengero, cyangwa ari bunyure ahanuka nko ku ndagara (poids lourds) aragafata akakambara”.
Uyu mubyeyi w’imyaka 40 avuga bamwe mu baturanguzaga bamaze kujya mu bindi, ati “Hari umugore umwe watuzunguzaga none mbona asigaye azunguza amakariso n’amasutiye. Abandi bahungu bajyaga bahanyura bikoreye amakarito yatwo ubu sinkibabona”.
Hakurya yahoo mu Budurira, ni mu murenge wa Gisozi hari umusore ubitse mu cyumba aryamamo amakarito 5, asaba ko Leta yaza ikabitwara, cyakora ngo habaye inama ku murenge bamuguriraho duke.
Agira ati, “Mu ntangiriro z’ukwa 5nari naranguye amakarito umunani, igishoro cyose nari nakimariye kuri aya makarito. Amabwiriza yahindutse maze kugurishaho atatu, ubu sinkibona n’ay’itsinda”.
Avuga ko ntaho afite yanatugurisha ngo bamwungure make cyangwa ngo bamuhombye, agasaba inzego za Leta ko zaza zikadukwara, cyakora ngo no ku nsengero bajya bamuguriraho duke.
Haracyari bake bakitwambara Habimana Jean, ucururiza muri gare ya Kimironko, asigaye acuruza n’itabi, ariko yemeza ko nta cyahindutse cyane ku bucuruzi bwe nyuma y’aho kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko.
“Nta kibazo abakiriya b’udupfukamunwa bagenda baza kuko nk’ubu turi saa yine kandi maze gucuruza uturenga 20, gusa ubu abantu bagura udupfukamunwa abenshi baboneka mu masaha ya mu gitondo bagiye mu kazi ntabwo wavuga ko uducuruza umunsi wose.”
Bamwe mu basirimu, cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali banambiye
agapfukamunwa, ahanini kubera kujya ahahurira abantu benshi nko mu nsengero, amasoko no muri za gare.
Kabalisa ni umwe mu bacyambara agapfukamunwa avuga ko n’ubundi akagura buri munsi nk’uko byari bisanzwe kukambara bikiri itegeko.
“Njye nabonye nta mpamvu yo kugakuramo kuko kandinda n’izindi ndwara zitari Covid-19, nkagura buri munsi nk’uko nakaguraga mbere nta cyahindutse ku giciro cyangwa aho nakaguriraga kuko n’ubundi turaboneka.”
Nubwo urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ntacyo rutangaza kuri ubu bucuruzi b’udupfukamunwa nyuma yaho kubwambara bitakiri itegeko, uhagarariye abacuruzi muri njyanama y’umwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo ahamya ko bamwe mu bacuruzaga udupfukamunwa bagiye mu bindi.
Anagaragaza impungenge z’abari bafite ingana zidukora ko bahombye cyane.
Agira ati, “Ikibazo cyaba ku bari bafite inganda, naho abadandaza bahise bajya mu bindi. Gusa n’abakoraga twinshi baragabanije bagakora duke tubasha kurangurwa n’abakiducuruza”.
Ikibazo cy’abacuruza udupfukamunwa cyavuzwe cyane mu mwaka w’i 2020 ubwo inganda nyinshi zadukoraga mu Rwanda zabuze abakiriya batwo.
Icyo gihe mu bubiko bahurizagamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge, harunzemo udukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi.
Karegeya Jean Baptiste Omar
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *