skol
fortebet

Kwibuka 27: Abanyamuryango ba RPF Bibungo muri Kanyinya bibutse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baneremera uwayirokotse

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Kamena 2021 Abanyamuryango ba RPF Bibungo ho mu murenge wa Kanyinya bunamiye abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa jenoside ruherereye mu murenge wa Kanyinya.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abanyamuryango ba RPF muri uyu Murenge ndetse n’abandi baturage batuye muri Bibungo, bakaba banaremeye umwe mu barokotse wasizwe iheruheru na jenoside.
Umuyobozi w’Akagali ka Nzove Jean Baptiste Ndahayo yasobanuye ko kwibuka (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Kamena 2021 Abanyamuryango ba RPF Bibungo ho mu murenge wa Kanyinya bunamiye abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa jenoside ruherereye mu murenge wa Kanyinya.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abanyamuryango ba RPF muri uyu Murenge ndetse n’abandi baturage batuye muri Bibungo, bakaba banaremeye umwe mu barokotse wasizwe iheruheru na jenoside.

Umuyobozi w’Akagali ka Nzove Jean Baptiste Ndahayo yasobanuye ko kwibuka bituma amateka atazima ariko noneho kwibuka ukanafasha bituma imitima ya benshi ikomera umuntu akongera kumva ko atari wenyine.

yabwiye abanyamuryango ba RPF batuye muri Kanyinya bafite abashyinguwe hano ko abifurije gukomera.

Yakomeje asaba ko abantu bakomeza kubana neza nk’uko Politiki ya Leta y’Ubumwe ari ukubanisha abanyarwanda no kwigisha by’umwihariko urubyiruko amateka y’igihugu no kugikunda.

Ati: “Icyo nababwira ni uko dufite imiyoborere myiza yigisha abanyarwanda bose kugira ngo bitazongera twese dufatanye kwigisha urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu » .

Umuyobozi wa RPF Kanyinya ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango yababwiye ko muri Kanyinya yose Bibungo ariho jenoside yatangirye kandi ikora abiganjemo urubyiruko ashimira kuba abanyamuryango ba RPF Bibungo bafashe iya mbere mu bandi banyamuryango bagize uyu murenge baza kwibuka bakanasobanuza amateka mabi yaranze Kanyinya.

Nyuma yo kunamira imibiri irenga 4000 iruhukiye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukana abanyamuryango ba RPF bo muri Bibungo bakomereje mu gikorwa cyo kuremera uwasizwe iheruheru na genocide witwa Kaberuka Jean de la Paix.

Abavuze amagambo bose kandi bashmiye ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse jenoside ndetse na Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Perezida Kagame yazanye gahunda zinyuranye zo kubanisha abanyarwanda nka Ndi Umunyarwanda byose hagamijwe ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Kaberuka waremewe yahawe ibikoresho binyuranye byo mu rugo birimo n’ibiribwa ndetse bamugenera n’“Isuka” (itungo rigufi) ngo uko ryororoka ajye yikenura abone n’ifumbire.


Urwibutso rwa Kanyinya Mukana ahashyinguwe imibiri irenga 4000


Uwanyirigira Clarisse umuyobozi w"umurenge wa Kanyinya yijeje ubuvugizi nubu fasha uko ubushobozi buzagenda buboneka mugushakira amacumbi no gusana ashaje y’abasigajwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994


Umuyobozi w’umuryango RPF Inkotanyi Yassin Bushayija yemezako FPR itazahwema gukomeza kwimakaza no kwigisha Ubumwe n’ubwiyunge








Ndagijimana Eric uhagarariye RPF muri Bibungo akaba ari nawe wateguye iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa