
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko indwara ya Malariya mu Rwanda
ikomeje kwiyongera kubera ko imibu iyitera ikomeje kwiyongera, kugira ubudahangarwa ku miti, no kuba iruma abantu bataragera mu nzu, iteye umuti.
Iyo Minisiteri yasabye abaturage gukuraho ibidendezi, ibihuru n’ibindi byose bishobora gutuma imibu itera Malariya ihororokera.
Mu butumwa bwo kwirinda iyo ndwara, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari Uturere tugaragaza ko imibu ikomeje kohororokera cyane bityo iyo ndwara ikibasira benshi.
Yagize ati: “Malaria hari Uturere tumaze iminsi tubona ko yiyongereye, harimo Akarere ka Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara Nyamagabe, mu mezi ashize yagiye izamuka”.
Yasobanuye mu igenzura bakoze basanze ko kubera kwirukana imibu mu nzu, byatumye ihindura imyitwarire.
Ati: “Twamaze igihe kinini tuyirukana mu nzu, ndetse n’abantu bamenya kurara mu nzitiramubu. Iyo bikozwe igihe kinini rero imibu itangira guhindura imyitwarire, ubu isagaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya muri izo nzu.”
MINISANTE kandi yongeye gushishakiriza byimazeyo, abantu bose kurara mu nzitiramubu ikoranye umuti, gukuraho ibintu byose by’aho imibu yororokera, birimo ibihuru, ibidendezi by’amazi n’ahandi.
Ibimenyetso bya Malariya
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana atangaza ko Malariya igira ibimenyetso birimo kugira umuriro mwishi, kubabara mu ngingo, kubabara umutwe, hakaziramo no gucibwamo.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu minsi itatu umuntu ayirwaye, ntiyivuze, ishobora kumuzahaza bikaba byamuviramo n’urupfu.
Mu myaka irenga 20 ishize, u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije cyane mu kurwanya indwara ya malariya, aho bigaragarira ahanini mu igabanyuka rifatika abandura ndetse n’abicwa n’iyi ndwara ikibereye inzitizi ikomeye y’iterambere ibihugu byinshi byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yerekana ko abarwayi ba malariya ku Isi bavuye kuri miliyoni 232 mu 2019 bakagera kuri miliyoni 247 mu mwaka wa 2021, ndetse n’imfu zikagera ku 619 000 zivuye ku 400 000.
Nubwo iyo mibare yiyongereye ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda ho yagiye igabanyuka, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka irenga itandatu ishize ingamba zo kurwanya no kwirinda Malariya zashyizweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo zatumye igabanyuka ku kigero kiri hafi 90%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi ba malariya bavuye kuri 4 800 000 mu mwaka wa 2016 bakagera ku 998 000 mu 2022.
Inzego z’ubuzima zitangaza ko umubu w’ingore (anophele femelle) ukwirakwiza indwara ya malariya wororokera mu mazi, ari na yo mpamvu ari ingenzi cyane kwirinda ko amazi yagira aho areka mu ngo z’abaturage ndetse ari na ko ibikorwa byo kubungabuga iterambere bigerwaho.
Iyo uyu mubu w’ingore urumye umuntu urwaye malariya, umunyunyuza amaraso wifashisha mu kurera amagi akurira mu nda yawo hanyuma agaterwa mu bishanga, mu mazi menshi, mu binogo n’ahandi hantu hose haboneka amazi ari ahafunguye.
Mu gihe wa mubu ushaka amaraso yo kurera amagi yawo ukaruma umuntu wanduye udukoko dutera malariya (plasmodium), uratugendana. Nyuma y’iminsi 10 na 14, twa dukoko tuba twamaze gukurira mu mubu udukwirakwiza mu bandi bantu bazima.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko twa dukoko twinjiye mu muntu muzima duhita twerekeza mu mwijima ari na ho twororokera, twasubira mu maraso tukinjira mu nsoro zitukura (globule rouge) zigasandara ari na bwo umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso by’uko yarwaye malariya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *