skol
fortebet

Minisitiri Biruta yahishuye igihe impunzi zizava UK zizagerera mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko abimukira bazava mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda muri Kamena mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko anagaruka no kuri aya masezerano y’u Rwanda na UK yo kwakira abimukira bajya muri ubwo bwami (...)

Sponsored Ad

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko abimukira bazava mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda muri Kamena mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko anagaruka no kuri aya masezerano y’u Rwanda na UK yo kwakira abimukira bajya muri ubwo bwami bw’Ubwongereza.

Yagize ati “Abimukira bazava mu Bwongereza, twiteze ko icyiciro cya mbere kizahagera muri uku kwezi kwa Kamena. Dukomeje kubikoraho kandi twiteguye kubakira."

Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’iy’u Bwongereza muri gahunda y’imyaka itanu, izatuma rwakira abimukira benshi ubu bari mu Bwongereza, ariko binjiyeyo mu buryo budakurikije amategeko.

Ayo masezerano yasinywe mu kwezi gushize,ateganya ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.

Muri icyo gihe u Bwongereza buzafasha u Rwanda gushora imari muri serivisi bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo, kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.

Muri urwo rugendo u Bwongereza bwemeje ko buzashora mu Rwanda miliyoni £120 (miliyari zirenga 120 Frw) mu mahirwe atandukanye ku banyarwanda n’impunzi haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.

Ibitekerezo

  • Arikose kuki leta ituza abimukira nabanyarwa haribenshi badafite ahobaba?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa