skol
fortebet

Minisitiri mushya w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje icyazamura umusaruro w’ibiribwa mu Rwanda

Yanditswe: Friday 03, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage,aheruka kugaragaza ko ubuhinzi buhawe 10% mu ngengo y’imari u Rwanda rwakwihaza mu biribwa.
Mu nama y’Umushyikirano iherutse Dr Musafiri yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa, kongera gahunda zigamije gufasha (...)

Sponsored Ad

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage,aheruka kugaragaza ko ubuhinzi buhawe 10% mu ngengo y’imari u Rwanda rwakwihaza mu biribwa.

Mu nama y’Umushyikirano iherutse Dr Musafiri yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa, kongera gahunda zigamije gufasha umuhinzi kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye kandi buhendutse, gufata neza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwegera abahinzi n’aborozi, kuborohereza kubona inguzanyo n’ubwishingizi.

Ati “Nka leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, niho Abanyarwanda bari […] muduhe 10%, ibisigaye mubitubaze.”

Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022.

Mbere yaho yari Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.

Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa