skol
fortebet

Perezida Kagame na mugenzi we Samia Suluhu basangiye ifunguro [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uri mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.Aba bombi basangiriye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,nibwo aba bayobozi basangiye nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na mugenzi we Samia,basinye amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Basinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uri mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.Aba bombi basangiriye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,nibwo aba bayobozi basangiye nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na mugenzi we Samia,basinye amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Basinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

Ati “Gusinyana aya masezerano ni ukwiyemeza ko uru ruzinduko rutuganisha ku musaruro ufatika kandi rukongera kuvugurura ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.”

“Ibi kandi bitanga izindi mbaraga nshya ku bikorwaremezo n’imishinga y’ishoramari mishya igamije inyungu ku mpande zombi by’umwihariko mu bijyanye n’umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya umusaruro w’amata n’ibijyanye n’imikorere ivuguruye y’icyambu.”

“U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba no mu bindi.”

Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.

Ati “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”

Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli.

Ati “Nashakaga gukoresha uyu mwanya mu izina rya Leta n’Abanya-Tanzania bose ngo ntange ubutumwa bwo kubihanganisha mwebwe Perezida, Leta n’abaturage b’u Rwanda kubera amahano ya Jenoside yabaye muri Mata.”

“Ndongera gushimira wowe Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda muri rusange kuba mwarabanye natwe mu gihe igihugu cyacu cyanyuraga mu kiriyo cyo kubura umuyobozi wacu Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Turabashimira cyane ku bufatanye no kudufata mu mugongo.”

Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.

Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi hagati yacu. Nk’uko mubizi ku Isi, ubu umubano w’ibihugu uri cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ku bw’ibyo ni ngombwa ko natwe tujya muri icyo cyerekezo hamwe n’ibindi bintu bitandukanye muri politike yacu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.”

“Ariko igikomeye twemeranyije ni ugukomeza ubufatanye kurushaho. Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, umubano mwiza dusanganywe haracyari ahantu henshi dushobora kuwukoresha mu guteza imbere ubucuruzi mu nyungu z’impande zombi uko ari ebyiri.”

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan,yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Nyuma y’aho yatanze ubutumwa bugira buti “Iyi yari inkuru ibabaje kandi iteye agahinda. Nifuzaga ko byari kuba inkuru gusa, ariko nsanze ari impamo byarabaye. Abayobozi b’Afurika bagomba kumenya ko kubiba amacakubiri mu baturage atari inzira yo kunyuramo. Imana ihe umugisha bose [abazize Jenoside yakorewe Abatutsi] kandi ibemerere kuruhukira mu mahoro.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa