skol
fortebet

Perezida Kagame yageze I London mu muhango wo gutabariza Umwamikazi

Yanditswe: Sunday 18, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yageze i London mu Bwongereza, aho yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga. Ni umuhango uzaba kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Commonwealth, yanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza mu gitabo cy’abashyitsi cyateguwe mu nyubako yakirirwamo abanyacyubahiro izwi nka Lancaster House.
Abayobozi (...)

Abayobozi batandukanye bakomeje kugera mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II. Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, uwa Nouvelle-Zélande, Jacinda Ardern na Anthony Albanese wa Australia bamaze kugera i Londres.

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma n’abandi banyacyubahiro basaga 500 baturutse hirya no hino ku Isi.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru , Umwami Charles III aza kwakira ku meza abo bayobozi, bakaganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa