skol
fortebet

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya Kanseri

Yanditswe: Wednesday 27, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo ku bw’umuhate u Rwanda rwagaragaje mu gukumira, kurwanya no kuvura indwara za Kanseri. Ni igihembo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kurwanya Kanseri [UICC].

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gushimira abayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya indwara za Kanseri ku Isi.

Perezida Kagame yashimiwe ku bw’intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga.

Yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rutangije ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Kanseri zitandukanye, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri bugezweho ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukingira kanseri y’inkondo y’umura byatangiye mu 2012.

Perezida Kagame yagaragaje ko kuba Umuryango UICC wamugeneye igihembo ari icyubahiro ndetse n’ishimwe ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Kanseri.

Ati “Ndashimira Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Kurwanya Kanseri n’abagize akanama nkemurampaka, kuba barashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kuvura kanseri.”

Yakomeje ashima Igikomangomakazi cya Jordania, Dina Mired, Umuyobozi ucyuye igihe wa UICC, ku buyobozi n’ubwitange yagize mu rwego rwo kurwanya kanseri no kwita kuri Afurika.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye bagenzi be bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera ibikorwa byabo bitanga isomo rikomeye ku batuye Isi.

Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza uburyo imibare y’abavurwa Kanseri iteye ubwoba ku Isi yose ku buryo ahataragezwa ubuvuzi abaturage badafite ibyiringiro, mu gihe mu bushobozi bwa buri gihugu hari icyakorwa mu kurwanya izi ndwara zibasira miliyoni z’abantu ku Isi.

Yavuze ko nko mu Rwanda, abaturage barengeje imyaka 40 batangiye gusuzumwa buri mwaka bakishyura bifashishije ubwisungane mu kwivuza, akaba ari igikorwa gituma hamenyekana abarwaye kanseri bakavurwa hakiri kare.

Kuri ubu kandi serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwegerezwa abaturage ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Perezida Kagame yemeje ko Kanseri ebyiri ziganje cyane mu Rwanda ari i kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 5000 ba kanseri zitandukanye batahuwe mu 2020, harimo 1 237 basanganywe kanseri y’ibere mu gihe abandi basaga 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

Muri uwo mwaka, izo kanseri zombi zahitanye abagore basaga 1 400 kuko kanseri yibere yatwaye ubuzima bw’abagore 636 mu gihe iy’inkondo y’umura yahitanye abasaga 800 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

U Rwanda rwahize ko mu myaka 10 iri imbere ruzaba mu bihugu bya mbere bizarandura kanseri y’inkondo y’umura aho rumaze gutera intambwe ikomeye yo gukingira abangavu bari hejuru ya 97% buri mwaka.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bagenewe ibyo bihembo barimo Abanyepolitiki batatu n’abahagarariye Sosiyete Sivile batatu batowe mu mubare munini w’abayobozi batandukanye ku Isi.

Mu Banyepolitiki, abageze ku musozo w’amajonjora ni Perezida Kagame, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden na Greg Hunt, Minisitiri w’Ubuzima no Kwita ku Bashehe Akanguhe muri Australia.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa