skol
fortebet

Perezida Kagame yakoresheje amagambo yihariye mu kwifuriza umufasha we isabukuru

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu we Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 kuri uyu munsi.
Mu magambo yihariye,Perezida Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n’imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n’Igihugu bifuzaga mbere y’aho babigezemo.
Yagize ati "Isabukuru nziza Jeannette!.Imyaka irasa naho ari mike.Tekereza imyaka irenga 30 tumaranye.Nibwo umuryango n’igihugu twashakaga byabonetse.Birangora buri munsi gusaba ibiruse ibi.Umugisha kuri (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu we Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 kuri uyu munsi.

Mu magambo yihariye,Perezida Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n’imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n’Igihugu bifuzaga mbere y’aho babigezemo.

Yagize ati "Isabukuru nziza Jeannette!.Imyaka irasa naho ari mike.Tekereza imyaka irenga 30 tumaranye.Nibwo umuryango n’igihugu twashakaga byabonetse.Birangora buri munsi gusaba ibiruse ibi.Umugisha kuri twese."

Uyu mubyeyi washakanye na Perezida Paul Kagame, bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Baherutse no kwakira mu muryango umwuzukuru wa kabiri. Ashimwa n’abanyarwanda b’ingeri zose kubera uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ni we watangije Umuryango wa Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 21 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda.

By’umwihariko urubyiruko rumushimira ko ashyigikira ibikorwa byarwo, binyuze muri gahunda yo guhemba urubyiruko atanga ishimwe ku Banyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko, ibihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (YCC&CYRWA)".

Madamu Jeannette Kagame kandi agira uruhare rukomeye mu burezi bw’abana b’abakobwa, aho kuva mu 2015 kugeza mu 2021, abarenga ibihumbi bitanu batsinze neza mu masomo yabo, bahembwe.

Byageze mu 2021, Imbuto Foundation imaze kurihira abanyeshuri 10.241 mu mashuri yisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame yavukiye mu buhungiro mu Burundi ku italiki ya 10 Kanama 1962, akaba yarashakanye na Perezida Kagame mu mwaka wa 1989.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa