skol

Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza Eid al Fitr Abayisilamu bose

Yanditswe: Thursday 13, May 2021

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al Fitr wabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Uyu munsi nibwo abayisilamu bo mu Rwanda bishimiye kongera guteranira hamwe ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka isi, kuko umunsi nk’uyu uheruka bawizihije bari mu ngo zabo.

Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze,yifurije abayisilamu umunsi mwiza wo kurangiza igisibo.

Yagize ati: “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak !”

Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ahari hateraniye abayoboke b’idini ya Islam 500. Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire, ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe.

Ati “Turashima Imana yo yadushoboje kuba dukoze iri sengesho, tukarikorera mu mbaga nk’uko twari dusanzwe tubikora mbere, si ku bwacu ni ku bw’Uwiteka no ku buyobozi bwacu bwiza, bwaduhaye ubu burenganzira.”

Abayisilamu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’ubwitange binyuranye mu minsi 30 y’igisibo ishize, aho bakoresheje ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19, ndetse no ku munsi nk’uyu wa Eid al-Fitr basabwe kuwizihiriza mu rugo nka kimwe mu bituma Coronavirus idakwirakwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa